Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo, atazemererwa guhura n’izindi mfungwa ngenzi ze.
Nicolas Paul Stéphane Sarközy de Nagy-Bocsa wabaye Perezida w’u Bufaransa hagati y’umwaka wa 2007 kugeza muri 2012, amaze iminsi itatu muri gereza yo mu mujyi wa Paris yitwa La Santé.
Laurent Nuñez, Minisitiri w’Umutekano muri iki Gihugu, yavuze ko Perezida Sarkozy mu myaka itanu azamara muri gereza azaba arinzwe n’abapolisi babiri.
Aba bacunga umutekano, bagomba kuzaba bari iruhande rw’icyumba Sarközy afungiyemo. Igihe abagororwa bose basohotse muri gereza; abo bapolisi bazajya bamuguma iruhande kugira ngo adahura na bagenzi be bafungiwe ibyaha bitandukanye.Iki cyemezo kigamije kurinda ubuzima bwa bwa Perezida Sarkozy.
Minisitiri w’Umutekano yavuze ko hari abagororwa bamaze iminsi bavuga ko bazivugana Perezida Sarközy. Hari abahise bigaragambiriza icyo cyemezo, bavuga ko iyo gereza isanzwe icungiwe umutekano mu buryo bukomeye.
Icyakora Guverinoma y’u Bufaransa yo ivuga ko abo bapolisi bazakomeza gusimburana kuri izo nshingano kugeza igihe Sarkozy azasohokera muri iyo gereza.
Sarkozy yatangiye igifungo cy’imyaka itanu muri iki cyumweru nyuma yuko Urukiko rumuhamije icyaha gifitanye isano na ruswa ikomoka ku mafaranga bivugwa ko yahawe na Muammar Gaddafi nk’inkunga yo kwiyamamaza mu mwaka wa 2007.
Perezida Sarkozy ngo yari yarizeje ko uyu munyepolitike wayoboraga Libya ko azamushakira igikundiro ku Mugabane w’u Burayi.
Ayo matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u bufaransa, Sarkozy yarayatsinze. abanyepolitike bakavuga ko ibyo bikorwa bya Sarkozy binyuranyije n’amategeko.
Icyakora we mu iburana rye kugeza ku munsi wo kwinjira muri gereza; yasubiyemo kenshi ko ibyo ashinjwa bifitanye isano na politike, kugeza n’ubu avuga ko atakabaye aryamye muri gereza kubera ko yiyumva nk’umuntu urengana.
RADIOTV10











