Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko akaba yariyemeje kuyitura agakomeza ubuzima.
Uyu mugore w’abana babiri wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga asusurutsa abazikoresha, yanyujije ubutumwa kuri Instagram, agaragaza ko hari ibihe bitamworoheye aherutse kunyuramo.
Muri ubu butumwa Shaddy Boo avuga ko yifuza gusangiza abantu bimwe mu byo yanyuzemo mu mwaka ushize, yagize ati “Umwaka ushize, wabaye umwaka wansenye. Ntakintu wantwaye, ariko waranyangije cyane. Naribuze, nishakisha mu buryo bwa bucece, mu mubabaro, mu ijoro aho nta n’umwe nabashaga gusangiza amarira yanjye.”
Yakomeje agira ati “Nari njyenyine. Umwe rukumbi. Nta n’umwe wamfashije kwikorera umutwaro wanjye, nta muntu wumvaga urwo rugamba rutagaragara rwahoraga mu mutwe n’umutima byanjye.”
Yakomeje agira ati “Gusa nari mfite abakobwa banjye bato babiri. Bari bahari. Mu maso yanjye ananiwe, barambyutsaga buri gitondo. Iyo bataza kubaho nanjye sinari kuba ngihari, bambereye impamvu yo gukomeza guhaguruka, igihe cyose hari icyashaka ko ngwa.”
Shaddy Boo akomeza avuga ko yahoranye inshuti, ariko ko muri icyo gihe nta n’umwe yamubaye hafi, ubwo yanyuraga muri ibyo bihe bitamworoheye.
Ati “Gusa ku bw’ubuntu bw’Imana, nararokotse, kandi muri uko gucungurwa, nongeye kwibona. Ubwo buribwe bwamfunguye amaso, buranyubaka, bungira mushya.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu munsi atewe ishema n’uwo ari we , kandi ko uyu mwaka wa 2026 yiteguye guhangana n’ibyashaka kumuhungabanya, ariko ko yizeye ko bizamutinya, na we akaba yiteguye kuwubamo neza.
RADIOTV10











