Sitade Amahoro yaje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’icumi za mbere nziza ku Mugabane wa Afurika, ruyobowe n’iyo muri Afurika y’Epfo. Iyi sitade yo mu Rwanda ni yo iyoboye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni urutonde rwakozwe n’abahanga mu myubakire ya sa Sitade, Football Ground Guide nyuma y’igenzura ryamaze amezi atatu hasurwa sitade zo ku muri Afurika, rugaragaza izi sitade 10 nziza kuri uyu Mugabane.
Uko Sitade 10 za mbere zikurikirana
- Moses Mabhida Stadium
Iyi Sitade yubatse muri Afurika y’Epfo ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 55 500, ifite ubushobozi bwo kwakira imikino yose.
- Cape Town Stadium (DHL)
Iri muri Sitade zubatswe ubwo Afurika y’Epfo yiteguraga kwakira igikombe cy’isi 2010 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 58 300.
- First National Bank Stadium
Yari imaze imyaka irenga 14 iyoboye urutonde rwa za SItade nziza ku mugabane wa Afurika, iherereye muri Afurika y’Upfo ubu yaratangiye kwangirika, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 94 736.
- Loftus Versfeld Stadium
Sitade isanzwe ikinirwaho umukino wa Rugby muri Afurika y’Epfo, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 51 762.
- Ellis Park Stadium
Iyi isanzwe izwi kwizina rya Emirates Airline park iherereye muri Afurika y’Epfo ifite amateka kuko niyo yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya Rugby 1995 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 62,567
- Wanderers Stadium
Sitade yonyine iri kuri uru rutonde iberaho imikino ya cricket iherereye muri Afurika y’Epfo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 34.
- Amahoro Stadium
Sitade rukumbi yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, iherereye mu Rwanda, yubatswe 1986, ivugururwa muri 2022 ubu ni ikirango cya za Sitade nziza mu karere, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 508.
- Newlands Stadium
Sitade ikinirwaho imikino ya Rugby iherereye muri Afurika y’Epfo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 51 900.
- Mbombela Stadium
Iyi na yo yari muri Sitade 10 zubatswe ubwo Afurika y’Epfo yiteguraga kwakira Igikombe cy’Isi cya 2010, ubu ikinirwaho imikino ya Rugby, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 43 500.
- Centurion Park
Iyi izwi ku izina rya Supersport Park, ikaba ari yo ikipe y’Igihugu ya Cricket muri Afurika y’Epfo, yakiriraho imikino yayo, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 22 000.
Uru rutonde rukorwa buri mwaka, hari icyizere ko umwaka utaha Afurika y’Iburasirazuba yazaba ifitemo Sitade zirenze imwe, kuko mu Bihugu nka Uganda, Kenya na Tanzania hari kubakwa izindi Sitade mpuzamahanga.
RADIOTV10