Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Sudan, Aidan O’Hara, yagabweho igitero mu rugo iwe mu murwa mukuru Khartoum, wibasiwe n’imirwano hagati y’impande ebyiri zishyamiranye.
Uyu mudipolomate utakomeretse bikabije, si we wenyine wagabweho igitero, kuko n’imodoka z’Abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe za America, zarashweho amasasu menshi nkuko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, Antony Blinken yatangaje ko urukurikirane rw’imodoka z’abadiplomate ba USA.
Ibintu muri Soudan kugeza ubu ntibyifashe neza, kuko umujyi wa Khartoum wibasiwe n’imirwano ishyamiranyije igisirikare cya Soudan n’umutwe witwara gisirikare muri icyo gihugu.
Abasaga 185 bamaze kwicirwa muri iyi mirwano imaze iminsi itatu, mu gihe abarenga 1 800 bayikomerekeyemo nkuko bivugwa n’umuryango w’Abibumbye.
Ivomo: BBC
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10