Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

radiotv10by radiotv10
28/10/2023
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital byo muri Tanzania, byatangiye gutanga serivisi zifasha abiganjemo igitsinagore kugira imiterere bifuza, zo kubaga bimwe mu bice, no kubyongera cyane cyane ibibuno, none abifuza iyi serivisi bakomeje kuba benshi.

Iyi serivisi yatangijwe n’ibi bitaro biherere i Dar es Salaam muri iki cyumweru nk’uko tubikesha umuyoboro wa Ayo TV, waganiriye n’umuyobozi w’ishami ryo kubaga muri ibi bitaro witwa Dr. Eric Muhumba.

Uyu Mudogiteri yavuze ko izi serivisi zo kugabanya no kongera ibice by’umubiri zizakorwa n’inzobere za MNH Mloganzila zifatanyije n’abandi baganga b’inzobere bazaturuka mu Buhindi zirimo Dr. MOhit Bhandari hamwe na Med INCREDI.

Bavuze ko inzira bakoresha mu kongerera ikibuno ababishaka, bakura ibinure ku gice cyo ku nda bakabyongera ku kibuno ku buryo iyo babishyize ku kibuno gihita gitera neza kikaguka.

Aba baganga bavuga ko nta ngaruka ziba ku muntu wakorewe ibi bikorwa kuko ibinure bikoreshwa mu kongera imiterere y’ababyifuza biba byavuye ku mubiri wa nyirabyo.

Bakomeza bavuga ko ibitaro bya Muhimbili Hospital bidakunda ko abaza kwivuza bitotomba kubera serivisi mbi, akaba ari yo mpamvu bitaye kuri iyi serivisi kugira ngo izagende neza.

Abaganga bavuze ko kuva iyi gahunda yatangira, ubwitabire ari bwinshi ndetse n’abahamagara kuri telefone bifuza iyi serivisi batagira ingano.

Ikiguzi cyo gukorerwa iyi serivisi, kiri hagati ya miliyoni 12 na 18 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 6 Frw na Miliyoni 9 Frw.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 3 =

Previous Post

DRCongo: Itumbagira rikabije ry’ibiciro bya Lisansi ryatumye ubuzima busharira

Next Post

Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani

Related Posts

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

IZIHERUKA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani

Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.