Agace ka gatandatu k’isiganwa rya Tour du Rwanda, kegukanywe n’Umusuwisi Matteo Badilatti, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric unahagaze neza ku rutonde rusange, wari mu myaka icumi ya mbere muri iyi Etape ya 6.
Aka gace kahagurutse i Rubavu kerecyeza i Gicumbi, kagizwe n’ibilometero 157,0; kari kitezweho kwigaragaza kw’Abanyarwanda ariko ntibagaragaye mu itsinda ryayoboye iri rushanwa.
Bagitangira gusiganwa, abakinnyi umunani ari boUmusuwisi Badilatti ukinira Q 36.5, Gabburo na Tarozzi bakinira Green Project, Pritzen wa EF Education, Grellier wa TotalEnergies, Berasategi ukinira Euskaltel, Fouche ukinira Bolton Arefayne wa Eritrea, na Mohd Zariff wa Terengganu, bahise bikura mu bandi bajya kuyobora isiganwa.
Aba bakinnyi ni na bo bakomeje kuyobora aka gace, ndetse bamwe bagenda begukana amanota yo mu nzira aho agaterera ka mbere kegukanywe na Pritzen, wakurikirwe na Arefayne, hakaza Badilatti ku mwanya wa Gatatu ndetse na Tarozzi ku mwanya wa Kane.
Umusuwisi Matteo Badilatti wakomeje kuyobora aka gace ka gatandatu yanagiye yegukana amanota menshi muri aka gace dore ko barinze bageza mu bilometero bine bya nyuma yari ayoboye abandi yamaze gushyiramo umunota umwe w’intera iri hagati.
Uyu Musuwisi yaje no guhirwa kuko yatanze abandi gukandagiza ipine ku murongo w’umweru basorejeho ari na wenyine.
Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid unakomeje guhagarara neza ku rutonde rusange, yongeye kwigaragaza kuko yaje mu icumi ba mbere muri aka gace ka Gatandatu kuko yari ari uwa 10.
Muhoza Eric waje ku mwanya wa 10 muri aka gace ka gatandatu, yahageze nyuma y’amasegonda 14” hamaze kugera uyu Musuwisi wegukanye iyi Etape.
Ku rutonde rusange ruyobowe na Lecerf William wa Saudal Quick-Step, Umunyarwanda Muhoza Eric yazamutse agera ku mwanya wa gatandatu aho arushwa amasegonda 11’’ n’uwa mbere.
Uyu Munyarwanda uhagaze neza ku rutonde rusange, mbere y’uko aka gace ka gatandatu gatangira, yavuze ko bigoye ko yakegukana kuko ari mu bahatanira imyanya myiza no kwegukana iyi Tour du Rwanda ku buryo abo bahanganye badashobora kwemera ko abacika.
Icyakora yasezeranyije Abanyarwanda ko akomeza kwitwara neza ku buryo yazaza mu myanya myiza muri iri rushanwa ku rutonde rusange.
Urutonde rusange
RADIOTV10