Umufaransa Joris Delbove ukinira ikipe ya Total Energies, yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda, mu gihe Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda baje mu 10 ba mbere.
Ni agace ka Rubavu-Karongi kari gafite intera y’ibilometero 95,1 kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, kagaragayemo guhangana gukomeye, n’ubundi Abanyarwanda bongeye kwigaragaza mu gutsindira amanota yo mu nzira.
Umufaransa Joris Delbove ukinira ikipe ya Total Energies, yegukanye aka gace akoresheje amasaha 2h27’20” akurikirwa na Brady Gilmore ukinita ikipe ya Israel Premier Tech, aho yaje nyuma y’amasegonda 3’.
Joris Delbove yahise kandi anambara umwenda w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange, aho amaze gukoresha amasaha 12:24’57”.
Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan uzwi muri Tour du Rwanda, wanegukanye agace ka Rukomo-Kayonza k’iyi ya 2025, yaje ku mwanya wa gatatu muri aka gace ka kane.
Nubwo nta Munyarwanda uregukana agace muri Tour du Rwanda ya 2025, ariko bahiriwe n’aka gace ka Kane kuko mu icumi ba mbere, hajemo batatu, barimo Manizabayo Eric ukinira ikipe ya Java-InovoTec waje ku mwanya wa karindwi.
Akurikirwa na Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda, waje ku mwanya wa munani, na we agakurikirwa na Mugisha Moise na we wa Team Rwanda, waje ku mwanya wa 9.
Ku rutonde rusange kandi, Umunyarwanda uza hafi, aza ku mwanya wa 9, ari we Vainqueur Masengesho urushwa amasegonda 29” na Joris Delbove uyoboye iri siganwa rimaze gukinwa uduce tune.
Kuri uru rutonde rusange kandi, undi Munyarwanda uza hafi, ni Mugisha Moise uza ku mwanya wa 16, aho arushwa iminota 2’09” n’umukinnyi wa mbere.

RADIOTV10