Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRwanda 2025: Umufaransa yegukanye Etape 4, Abanyarwanda batatu baza mu 10 ba mbere

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in SIPORO
0
TdRwanda 2025: Umufaransa yegukanye Etape 4, Abanyarwanda batatu baza mu 10 ba mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Joris Delbove ukinira ikipe ya Total Energies, yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda, mu gihe Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda baje mu 10 ba mbere.

Ni agace ka Rubavu-Karongi kari gafite intera y’ibilometero 95,1 kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, kagaragayemo guhangana gukomeye, n’ubundi Abanyarwanda bongeye kwigaragaza mu gutsindira amanota yo mu nzira.

Umufaransa Joris Delbove ukinira ikipe ya Total Energies, yegukanye aka gace akoresheje amasaha 2h27’20” akurikirwa na Brady Gilmore ukinita ikipe ya Israel Premier Tech, aho yaje nyuma y’amasegonda 3’.

Joris Delbove yahise kandi anambara umwenda w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange, aho amaze gukoresha amasaha 12:24’57”.

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan uzwi muri Tour du Rwanda, wanegukanye agace ka Rukomo-Kayonza k’iyi ya 2025, yaje ku mwanya wa gatatu muri aka gace ka kane.

Nubwo nta Munyarwanda uregukana agace muri Tour du Rwanda ya 2025, ariko bahiriwe n’aka gace ka Kane kuko mu icumi ba mbere, hajemo batatu, barimo Manizabayo Eric ukinira ikipe ya Java-InovoTec waje ku mwanya wa karindwi.

Akurikirwa na Masengesho Vainqueur  wa Team Rwanda, waje ku mwanya wa munani, na we agakurikirwa na Mugisha Moise na we wa Team Rwanda, waje ku mwanya wa 9.

Ku rutonde rusange kandi, Umunyarwanda uza hafi, aza ku mwanya wa 9, ari we Vainqueur Masengesho urushwa amasegonda 29” na Joris Delbove uyoboye iri siganwa rimaze gukinwa uduce tune.

Kuri uru rutonde rusange kandi, undi Munyarwanda uza hafi, ni Mugisha Moise uza ku mwanya wa 16, aho arushwa iminota 2’09” n’umukinnyi wa mbere.

Joris Delbove yegukanye aka gace ka kane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 8 =

Previous Post

Ibyo Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ku wo mu Rwanda byatumye hasabwa ibisobanuro

Next Post

AGEZWEHO: Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ryihuse ku bibombe byarasiwe aho M23 yakoreraga inama n’abaturage

Related Posts

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

AGEZWEHO: Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ryihuse ku bibombe byarasiwe aho M23 yakoreraga inama n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.