Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko we n’umugore we Uwicyeza Pamella, bazibaruka umwana w’umukobwa, ndetse atangaza n’uko bahisemo izina bazamwita.
The Ben yabitangarije mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu ijoro ryo ku ya 09 Werurwe 2025, yari yagiye gufashamo umuhanzikazi Bwiza yamurikiyemo Album ye kabiri yise 25 Shades.
Ubwo yari ku rubyino, The Ben yahamagaye umugore we Uwicyeza Pamella utwite inda nkuru, abanza kumuririmbira indirimbo ‘True Love’ aherutse gusohora.
Nyuma yo kuririmbira umugore we, The Ben yatangarije abakunzi be bari muri iki gitaramo ko bazibaruka umwana w’umukobwa.
Yagize ati “Ibijyane n’igitsina cy’umwana tugiye kwibaruka byo, azaba ari umukobwa kandi tuzamwita izina rifite aho rihuriye na bino Bihugu kubera igihango tugiranye namwe.”
Muri iki gitaramo, biravugwa ko abakunzi ba The Ben n’umugore we Pamella, babahaye impano y’imyenda y’umwana bateganya kwibaruka.
Esther Ffi UWIZERA
RADIOTV10