Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

radiotv10by radiotv10
14/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yavuze ko igitero Israel yagabye kuri Iran cyahitanye abasirikare bakomeye barimo Umagaba Mukuru w’Ingabo za Iran, ari iki Gihugu cyiteje ibibazo.

Ni nyuma yuko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu Israel igabye igitero gikomeye ku butaka bwa Iran cyiswe ‘Operation Rising Lion’ cyifashishije indege z’intambara zirenga 200 n’izitagira abapilote (drones) zirenga 100, bikangiza ibikorwa remezo bitunganyirizwamo ingufu za kirimbuzi, ahakorerwa n’ahabikwa misile, ndetse bikanahitana abayobozi bakuru mu ngabo za Iran.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran Ari yo yikururiye aka kaga kayibayeho kuko yanze kwemera ibyo America yayisabye, byo guhagarika ibikorwa byo gukora intwaro kirimbuzi.

Mu kiganiro yagiranye na ABC News kuri uyu wa Gatanu, Trump yagize ati “Twabahaye amahirwe ariko ntibayakoresheje…bagabweho ibitero bikomeye bishoboka, kandi haracyari ibindi bigiye gukurikiraho.”

Trump yavuze ko iminsi 60 yari yahaye Iran, yo kuba yemeye ibyo yasabwe yarangiye, icyokora ko iki Gihugu gfite amahirwe ya kabiri.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump nubwo yatangaje ibi byumvikanamo nko gukina ku mubyimba Iran, yavuze ko nta ruhare Igihugu cye cyagize muri ibi bitero.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ibitero Israel yagabye kuri Iran byari bigamije guhagarika umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi, kandi ko “bizakomeza kugeza bikuyeho ibyabangamira kubaho kwa Israel.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Leta ya Israel izahanwa, kandi ko Iran izihorera mu buryo bukomeye kandi ko ‘Allah’ cyangwa Imana ibibemerera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Next Post

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.