• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

radiotv10by radiotv10
11/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, wiyemeje kongera guhatana na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko naramuka atowe azahita akemura ikibazo cy’intamba y’u Burusiya na Ukraine, mu masaha 24.

Mu kiganiro yagiranye na CNN kuri uyu wa Gatatu, Trump yavuze ko azagera kuri iyi ntego, akoresheje kumvikanisha u Burusiya na Ukraine, kandi agafasha abakuru b’Ibi Bihugu, Vladimirovich Putin na Volodymyr Zelensky, gushyikirana.

Yagize ati “Nzahura na Putin. Nzahura na Zelensky. Bombi bafite inenge ariko bakanagira n’ibyiza. Rero mu masaha 24, iriya ntambara izaba yakemutse. Rwose bizaba byarangiye.”

Iyi ntambara imaze umwaka n’igice, yashojwe n’u Burusiya tariki 24 Gashyantare 2022, aho u Burusiya bwinjiye muri Ukraine, kugeza ubu rukaba rucyambikanye.

Trump yavuze ko “Putin yakoze ikosa ryo gutera Ukraine. Kandi ikosa rye riracyakomeje. Ntabwo ibi byari kuba byarabaye iyo nza kuba ndi Perezida.”

Yakomeje avuga ko ari we mucunguzi w’abantu bakomeje kuburira ubuzima muri iriya ntambara. Ati “Ndifuza ko nta muntu wongera gupfa nubwo hari abari gupfa, yaba Abarusiya n’Abanya-Ukraine. Rero ndashaka kubihagarika. Kandi ngomba kuzabikora, nkazanabigeraho mu masaha 24.”

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Dusingiziman Theodore says:
    3 years ago

    Nari ngize ngo ni ikindi kidasanzwe naho ni ibi ! Iri ni iturufu ryo kugira ngo arebe ko yakongera kwigarurira imitima y’abanyamerika n’abandi naho ibyo avuga byo si we wa mbere ubivuze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Abakunzi b’urwenya mu Rwanda bafitiwe inkuru nziza

Next Post

Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.