Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

radiotv10by radiotv10
11/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, wiyemeje kongera guhatana na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko naramuka atowe azahita akemura ikibazo cy’intamba y’u Burusiya na Ukraine, mu masaha 24.

Mu kiganiro yagiranye na CNN kuri uyu wa Gatatu, Trump yavuze ko azagera kuri iyi ntego, akoresheje kumvikanisha u Burusiya na Ukraine, kandi agafasha abakuru b’Ibi Bihugu, Vladimirovich Putin na Volodymyr Zelensky, gushyikirana.

Yagize ati “Nzahura na Putin. Nzahura na Zelensky. Bombi bafite inenge ariko bakanagira n’ibyiza. Rero mu masaha 24, iriya ntambara izaba yakemutse. Rwose bizaba byarangiye.”

Iyi ntambara imaze umwaka n’igice, yashojwe n’u Burusiya tariki 24 Gashyantare 2022, aho u Burusiya bwinjiye muri Ukraine, kugeza ubu rukaba rucyambikanye.

Trump yavuze ko “Putin yakoze ikosa ryo gutera Ukraine. Kandi ikosa rye riracyakomeje. Ntabwo ibi byari kuba byarabaye iyo nza kuba ndi Perezida.”

Yakomeje avuga ko ari we mucunguzi w’abantu bakomeje kuburira ubuzima muri iriya ntambara. Ati “Ndifuza ko nta muntu wongera gupfa nubwo hari abari gupfa, yaba Abarusiya n’Abanya-Ukraine. Rero ndashaka kubihagarika. Kandi ngomba kuzabikora, nkazanabigeraho mu masaha 24.”

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Dusingiziman Theodore says:
    3 years ago

    Nari ngize ngo ni ikindi kidasanzwe naho ni ibi ! Iri ni iturufu ryo kugira ngo arebe ko yakongera kwigarurira imitima y’abanyamerika n’abandi naho ibyo avuga byo si we wa mbere ubivuze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eighteen =

Previous Post

Abakunzi b’urwenya mu Rwanda bafitiwe inkuru nziza

Next Post

Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.