Nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atangaje umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, hari ababibonye nk’urugendo rwo gushaka kuguma ku butegesti muri manda ya gatatu. Yagize icyo abivugaho.
Tshisekedi yabitangarije imbere y’abaturage bo mu Ntara ya Haut-Uele, aho yitabiriye ibikorwa byo kwibuka Umubikira Anuarite Nengapeta Marie-Clémentine umaze imyaka 60 yitabye Imana.
Yagarutse ku mugambi we wo guhindura Itegeko Nshinga rya DRC, aherutse gutangaza, ariko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abo mu madini n’amatorero, bakaba bakomeje kuwamaganira kure.
Yagarutse ku bibazo uruhuri byugarije Igihugu cye, aho yongeye kumvikana avuga ko hari abanzi b’Igihugu cye bakiganisha muri ibyo bibazo, mu gihe ubutegetsi bwe bwakunze kunengwa imbaraga nke, ari na zo zitera ibi bibazo.
Tshisekedi wumvikanaga mu mvugo zisa nko gutsindagiramo abaturage ibitekerezo bye, yagarutse ku mugambi aherutse gutangaza wo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko bigomba gukorwa n’Abanyekongo ubwabo, kandi ko na bo babibona ko ari ngombwa.
Ati “Iri tegeko Nshinga nk’uko nabivuze, ni imbuto ya gihanga yabibwe n’abanyamahanga kugira ngo batume RDC ikomeza gupyinagara. Nabivugiye i Kisangani kandi ntabwo ndabigiraho igitekerezo kinyuranye na byo.”
yavuze ko igihe ibitekerezo byo gushyira mu Itegeko Nshinga rishya bizaba bimaze kwegeranywa, bizagaragarizwa abaturage kugira ngo na bo babisesengure.
Yakomeje agira ati “Ndi hano kugira ngo mbe maso ku buryo hatagira umuntu uza ngo abeshye Abanyekongo. Kandi ntihazagire umuntu uzaza ngo ababwire ko Perezida ashaka manda ya gatatu, ni ikinyoma. Ikibazo cya manda ya gatatu ntacyo dufite. Icyo njye nshaka ni ugushyira Igihugu cyanjye mu nzira nziza ubwo nzaba ndangije ubutumwa bwanjye nkazasigira uzansimbura umurongo mwiza wo gukurikiriza agakomereza ku kubaka Ihihugu cyacu.”
Ni mu gihe abasesenguzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bakomeje kurwanya uyu mugambi, babona nk’iturufu y’uyu Mukuru w’Igihugu kugira ngo izamufashe kugera ku byifuzo bye, nyamara ubutegetsi bwe bwararanzwe no guhuzagurika bya hato na hato.
RADIOTV10