Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi nyuma y’amasaha macye avuye kubonana na bagenzi be ba EAC mu Burundi, yahise agirira urugendo muri Congo-Brazzaville kubonana na mugenzi we uyobora iki Gihugu, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo ukomeye.
Perezida Tshisekedi yagiye muri Congo-Brazzaville, kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare nyuma y’amasaha macye avuye i Bujumbura mu Burundi aho yari yitabiriye ibiganiro by’Inteko idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, yigaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro yongeye gusaba Guverinoma y’iki Gihugu kugirana ibiganiro n’imitwe yose irimo na M23.
Nyuma yo kuva muri iyi nama, Perezida Tshisekedi yagiye kubonana na mugenzi we wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso bahuye mu mujyi wa Oyo uherereye mu bilometeri 400 uvuye i Brazzaville, kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo, aba Bakuru b’Ibihugu bahuye bakagirana ibiganiro byabereye mu muhezo udasanzwe kuko aho bari bari hatigeze hagera ibyuma bifata amashusho cyangwa amajwi.
Iyi radiyo kandi itangaza ko nta ruhande na rumwe rwigeze rugira icyo rutangaza kuri ibi biganiro bagiranye, ngo habe hasohowe itangazo cyangwa ikindi kigaruka ku byaganiriweho.
Gusa ngo umwe mu badipolomate ba DRC, yatangaje ko Tshisekedi na Sassou-Nguesso baganiriye ku mubano w’Ibihugu byabo ndetse no ku bibazo by’umutekano biri mu karere.
Tshisekedi yaherukaga i Oyo Congo-Brazzaville muri Kamena umwaka ushize wa 2022 ubwo yajyaga kumenyesha mugenzi we iby’ibibazo biri mu Gihugu cye, na we akamutakira amuregera u Rwanda ashinja ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23.
RADIOTV10