Ubundi ni inde uba utegetswe kuba afite agakingirizo mbere yo kuryamana hagati y’umusore n’inkumi ku bwumvikane bwabo? Benshi uko basubiza birazwi, ariko reka twikomereze. Agakingirizo ni kimwe mu byagize uruhare runini mu kugabanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Bivuze ko mu gihe kwifata byananiranye, ari ngombwa kukibuka.
Bamwe bavuga ko mu muco nyarwanda, nta mukobwa wakagombye kugira udukingirizo, abandi bakavuga ko uwo mukobwa ahubwo yaba asobanutse.
Ingeri zitandukanye z’abaganiriye na RADIOTV10, abakuru n’urubyiruko batigeze bifuza ko amazina yabo yatangazwa, bavuze ko uwo mukobwa yaba asobanutse ndetse yabasha kwirinda no kurinda uwo bagiye kuryamana.
Abasore bati iki?
Umwe yagize ati “Biterwa n’igihe aho kigeze, bijyanye n’ingaruka tubona zo gukora imibonano idakingiye, virusi itera SIDA iri mu rubyiruko cyane, ntabwo nashidikanya ko uwo mukobwa yamaze kwisobanukirwa aramutse afite agakingirizo.”
Undi ati “Abakobwa barifata cyane akumva ko aramutse akaguze (agakingirizo) Cyangwa umuntu akakamubonana byaba ari igisebo kuri we, ariko bagomba guhindura imyumvire bakumva ko icya mbere ari ubuzima kuko mugenzi we bagiye guhura ntaba azi indwara arwaye ntabwo SIDA bayipimisha ijisho, aho gukorera aho yakwifata niba umuhungu adashaka kubyumva.”
Abandi bo ntibazuyaza bahita bagusubiza bati “uwo mukobwa yaba ari indaya.”
Abakobwa na bo hari icyo bavuga
Ikibazo babajijwe: “Wajya gusura umuhungu witwaje udukingirizo? Watugura se ukaba utubitse rimwe na rimwe ukatugendana bibaye ngombwa?
Umwe ati “rekada, naba ngura ak’iki se ni njye ugakoresha? Umuhungu ni we ugomba gufata izo nshingano.”
Undi Ati ”Cyereka ndi indaya”
Abandi bemeje ko kutagatwara aricyo kibazo, umwe ati “Gusura umuhungu w’inshuti yawe udatwaye agakingirizo ni ikosa kuko isaha ku isaha byabaho mukaryamana, wowe wakitwaje akaba ari wowe ugira uruhare mu kwikingira kuko ingaruka nyinshi ni wowe mukobwa zizagarukira ukamufasha mugakora igikorwa, ni nawe ugomba kumwambika agakingirizo kugira ngo ube wizeye ko yakambaye neza.”
Uwimana Xaverine, Umuyobozi wa Reseaux de Femme yiyemeje guhugura abantu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yasobanuye ko abana b’abakobwa bakwiye guhindura imyumvire.
Ati “Bakwiriye kumenya ubuzima bwabo bakamenya no kwirinda, gutwara agakingirizo uri umukobwa si uburaya ahubwo ni urugero rwiza rw’umukobwa uzi ubwenge gusa ntidukangurira abantu gusambana tubagira inama yo kwifata.”
Imibare y’umwaka wa 2020, igaragaza ko ku Isi abanduye SIDA ari miliyoni 38,4 abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ari miliyoni 1,7. Muri aba bose abagore n’abakobwa bihariye 54%.
Mu Rwanda ho imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye, ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana bakaba ari 94% byumvikane ko 6% banduye SIDA badafata imiti.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10