Nyuma yuko byemejwe ko Perezida wa Tunisia, Kais Saied yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, hari abavuze ko yibye amajwi kubera ibyabaye mbere yo gutangaza amajwi.
Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, biragaragaza ko Kais Saied ari we uri imbere y’abo bari bahanganye, n’amajwi 89,2%.
Ibi byatumye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza impungenge ku ntsinzi ya Kais Saied, wongeye gutsindira indi manda.
Hari abandi bemeza ko Perezida Kais Saied yibye amajwi, kuko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nyuma yuko ibiro by’itora mu Gihugu hose bihagaritse ibikorwa byo gutora kuko igihe cyo gutora cyari giteganyijwe kirangiye, abashyigikiye Perezida Kais bateraniye mu nyubako izwi nka Municipal Theater iherereye mu murwa mukuru Tunis, bagatangira kwishimira intsinzi.
Byaje kurushaho kuremera hasohotse itangazo rivuga ko Perezida Kais yabonye amajwi 89%.
Ni mu gihe abashyigikiye Perezida Kais bo bishimira intsinzi ye, ndetse bakaba bagaragaje ibyishimo byo kuba yongeye gutorerwa kubayobora.
Umwe muri bo witwa Layla Baccouchi, yabwiye The Africa News ati “Twabonye byinshi twari dukeneye muri manda irangiye, kandi rwose Perezida (Kais) hari byinshi yagejeje kuri Tunisia. Iki gihugu cyari cyarasenyutse, ariko rwose turishimye cyane. Nazanye hano n’umuryango wanjye ngo twishimire intsinzi.”
Undi witwa Hichem Ahif na we yagize ati “Nageze hano nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitangajwe kuri televiziyo. Nishimiye intsinzi ya Perezida Kais Saied kandi ndamwizeye cyane muri iyi myaka itanu iri imbere.”
Icyakora ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko manda Perezida Kais Saied w’imyaka 66 y’amavuko arangije, yaranzwe n’ibibazo bishingiye ku bukungu cyane.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10