Umwe mu Basenateri muri Kenya batavuga rumwe n’ubutegetesi bwa Perezida William Ruto, yavuze ko biteguye gukomeza guhangana, kuko nubwo bamwubaha ariko batamutinya.
Ibi byatangajwe na Senateri Methu John Muhia nyuma yuko Perezida William Ruto ahuye n’abakora mu mushinga wo kubakira abatishoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga, aho yababwiye ko amagambo y’abatemera ubutegetsi bwe atazigera amuca intege.
Muri iyo nama, Umukuru w’Igihugu cya Kenya yongeye gushimangira ko ari we wazanye umushinga ukomeye, wahinduriye benshi ubuzima.
Yagize ati “Abaturage batigeze bizera ko umunsi umwe bazatunga inzu zabo; uyu munsi inzozi zabo zabaye impamo. Abenshi ubu bamaze kubona ahantu bita iwabo.”
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Kenya yavuze ko yatunguwe n’uko abo mu gace ka Mukulu bamubwiye ko icyabakoze ku mutima ari uko “ku nshuro ya mbere buri muryango wagize ubwiherero bwabo.”
Iki ngo ni ikintu gikomeye kubera ko igihe bari bagituye mu kajagari basangiraga ubwiherero ari imiryango irenga itanu.

Mu gihe Perezida Ruto yari asoje iyi nama; abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye mu mihanda, bakomeza kwamagana ubutegetsi buriho.
Senateri Methu John Muhia yahuje abaturage mu gace ka Kajiado, ababwira ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi biteguye gukomeza guhangana nabwo.
Yagize ati “Ndashaka kukubwira ko wewe Kasongo; turakubaha ariko ntabwo tugutinya.”
Uyu musenateri ushyigikiye uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi; atitaye ku byo Igihugu cye kimaze kugeraho; yavuze ko bagiye guhirika ubutegetsi.
Ati “Aba baturage utesha umutwe ni bo bakubatse ugera ku butegetsi. Umuntu uzi kubaka aba azi neza no gusenya, kandi gusenya biroroshye kuruta kubaka. Turaje dusenye rero.”
Yakomeje avuga ko ubu intego biyemeje bazashyirwa ari uko bayigezeho. Ati “Ubu ntakandi kazi dufite, twe tumeze nk’abakirisitu, akazi kabo ni ukuvuga shitani bakanamwirukana. Nawe kasongo mperutse kumva uvuga ngo tukureke, tuzakuvuga. Niba udashaka kuvugwa; reka akazi ujye mu rugo, ntawe uzongera kukuvuga.
Shitani tumwamagana buri ku Cyumweru, nawe buri munsi tuzajya tukwamagana kubera ko uri umuntu mubi.”

Perezida William Ruto we ashingiye ku musaruro wa politike ye; yavuze ko atazigera ava ku izima. Ati “Baza bivugisha ngo Kenya ni Igihugu cyapfuye. Ese ubwo ni ikihe Gihugu cyasenyutse uvuga? Uzi Igihugu cyapfuye icyo ari cyo? Reka mbabwire ko ubushake bwanjye bwo guteza imbere iki Gihugu ntibushobora guhinduka.”
Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya, zivuga ko zigiye gukora iperereza ku banyepolitike bose bari gutera inkunga imyigaragambyo.
Perezida William Ruto aherutse gutegeka ko umuntu wese uzafatirwa muri ibi bikorwa bagomba kumurasa amaguru yombi, akajyanwa kwa muganga, akazavayo akomereza mu rukiko.
David NZABONIMPA
RADIOTV10