Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto [Abamotari] mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bameze nk’ihene zitagira umushumba kuko batagira ubavuganira ngo ahubwo uwakabavuganiye ni we ubashora akanabarenganya.
Babitangaje nyuma y’uko bakoze imyigaragambyo yo gusaba gukemurirwa ibibazo bafite mu kazi kabo birimo ikoreshwa rya Mubazi ubu yabaye ihagaritswe kugenzurwa.
Bamwe mu Bamotari bakorera muri Kigali baganiriye na RADIOTV10, bavuga amafaranga bishyurwa kuri mubazi bakatwaho 10% bikaba bije byiyongera mu bindi bibazo bibongerera ibihombo.
Umwe yagize ati “Ni umusaraba urenze n’uwa Yezu. Niba nkoreye ibihumbi icumi urumva ndaza gufatamo 1700 atagize icyo amariye kuko urumva ayo mafaranga nzatanga ntabwo ari njye azagirira umumaro. Twebwe twaguze moto zacu ngo zitugirire umumaro none tugiye gukorera abazungu.”
Aba bamotari bavuga ko basanganywe ibindi bibazo byinshi, none hakaba hiyongereyeho iki cya mubazi.
Undi ati “Ubwo ni ukuvuga ngo icyo nakwizigamye ni cyo bajyana nanjye ndihangana kugira ngo icyo bajyanye bakakijyana kugira ngo abana barare bariye n’umugore wanjye atarara hanze. Ubwo rero kugira ngo nzigondere ikibanza ndi umumotari biragoye.”
Aba Bamotari bavuga ko ikibabaje ari uko muri ibi bibazo byose babuze umuntu ubavuganira.
Umwe yagize ati “Turi Ihene zitagira umushumba kubera ko ntitugira utuvuganira n’uwakatuvuganiye ni we udushora ni we uturenganya.”
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel avuga ko batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo by’Abamotari bishakirwe umuti.
Mu cyumweru gishize tariki 13 Mutarama 2022, abakora bamwe mu Bamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora imyigaragambyo yabereye mu bice binyuranye byo muri uyu Mujyi.
Kuri uwo munsi, inzego zitandukanye zirimo RURA, Polisi n’abahagarariye Koperative z’Abamotari bahise bakora inama yanafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika kugenzura ikoreshwa rya Mubazi.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko muri biriya biganiro hagaragajwe ko Mubazi atari cyo kibazo cy’ibanze gihangayikishije Abamotari ahubwo ko bayuririyeho kubera ibibazo byinshi basanganywe.
RADIOTV10