Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Turi ihene zitagira umushumba- Abamotari ngo ibibazo byabo ni umusaraba uruta uwa Yezu

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto [Abamotari] mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bameze nk’ihene zitagira umushumba kuko batagira ubavuganira ngo ahubwo uwakabavuganiye ni we ubashora akanabarenganya.

Babitangaje nyuma y’uko bakoze imyigaragambyo yo gusaba gukemurirwa ibibazo bafite mu kazi kabo birimo ikoreshwa rya Mubazi ubu yabaye ihagaritswe kugenzurwa.

Bamwe mu Bamotari bakorera muri Kigali baganiriye na RADIOTV10, bavuga amafaranga bishyurwa kuri mubazi bakatwaho 10% bikaba bije byiyongera mu bindi bibazo bibongerera ibihombo.

Umwe yagize ati “Ni umusaraba urenze n’uwa Yezu. Niba nkoreye ibihumbi icumi urumva ndaza gufatamo 1700 atagize icyo amariye kuko urumva ayo mafaranga nzatanga ntabwo ari njye azagirira umumaro. Twebwe twaguze moto zacu ngo zitugirire umumaro none tugiye gukorera abazungu.”

Aba bamotari bavuga ko basanganywe ibindi bibazo byinshi, none hakaba hiyongereyeho iki cya mubazi.

Undi ati “Ubwo ni ukuvuga ngo icyo nakwizigamye ni cyo bajyana nanjye ndihangana kugira ngo icyo bajyanye bakakijyana kugira ngo abana barare bariye n’umugore wanjye atarara hanze. Ubwo rero kugira ngo nzigondere ikibanza ndi umumotari biragoye.”

Aba Bamotari bavuga ko ikibabaje ari uko muri ibi bibazo byose babuze umuntu ubavuganira.

Umwe yagize ati “Turi Ihene zitagira umushumba kubera ko ntitugira utuvuganira n’uwakatuvuganiye ni we udushora ni we uturenganya.”

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel avuga ko batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo by’Abamotari bishakirwe umuti.

Mu cyumweru gishize tariki 13 Mutarama 2022, abakora bamwe mu Bamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora imyigaragambyo yabereye mu bice binyuranye byo muri uyu Mujyi.

Kuri uwo munsi, inzego zitandukanye zirimo RURA, Polisi n’abahagarariye Koperative z’Abamotari bahise bakora inama yanafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika kugenzura ikoreshwa rya Mubazi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko muri biriya biganiro hagaragajwe ko Mubazi atari cyo kibazo cy’ibanze gihangayikishije Abamotari ahubwo ko bayuririyeho kubera ibibazo byinshi basanganywe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + sixteen =

Previous Post

Nyamagabe: Hari abataragenda mu modoka kuva bavuka, abana iyo bayibonye bagira ngo ni igisimba

Next Post

Umucamanza yategetse Niger gusubiza uburenganzira Abanyarwanda 8 iherutse kwambura ibyangombwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger cyabaye gihagaritswe

Umucamanza yategetse Niger gusubiza uburenganzira Abanyarwanda 8 iherutse kwambura ibyangombwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.