Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tuzakomeza kubaba hafi-P.Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda yitsa ku miryango y’ababuriye ubuzima ku rugamba

radiotv10by radiotv10
30/12/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Tuzakomeza kubaba hafi-P.Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda yitsa ku miryango y’ababuriye ubuzima ku rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye Ingabo z’u Rwanda, aboneraho gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira Igihugu, ayizeza ko Igihugu kizakomeza kubaba hafi.

Bikubuye mu butumwa Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano busoza umwaka wa 2023, bwagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.

Muri ubu butumwa Perezida Paul Kagame atangira yifuriza “abagore n’abagabo mu Ngabo no mu nzego z’umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n’umwaka mushya muhire.”

Yakomeje avuga ko umwaka mushya ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda u Rwanda no kurufasha kugera ku iterambere.

Ati “Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.”

Akomeza agira ati “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku Mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’Ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.”

Yazirikanye kandi imiryano yabuze ababo batakarije ubuzima mu bikorwa byo kwitangira Igihugu. Ati “Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi.”

Muri ubu butumwa Perezida Kagame akunze kugenera izi nzego mu bihe bisoza umwaka, yasoje asaba abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, gukomeza gukorana umurava n’ubwitange badahwema kugaragaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 4 =

Previous Post

Uwagaragaye mu ‘buhanuzi’ bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi

Next Post

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakwihanganira kuvugwa nabi ariko rutakwihanganira icyaruhungabanya

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakwihanganira kuvugwa nabi ariko rutakwihanganira icyaruhungabanya

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakwihanganira kuvugwa nabi ariko rutakwihanganira icyaruhungabanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.