Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Bubiligi bweruye butanga umucyo ku by’abasirikare babwo bavugwa muri Congo

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Bubiligi bweruye butanga umucyo ku by’abasirikare babwo bavugwa muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bubiligi yahakanye amakuru yavugaga ko iki Gihugu cyohereje abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare bya rutura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko yemera ko hari abasirikare batandatu bacyo bari mu gace ka Kindu kari mu bilometero 400 uvuye i Bukavu, ivuga n’icyabajyanye.

Ni nyuma yuko havuzwe amakuru ko Igihugu cy’u Bubiligi cyohereje abasirikare benshi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro za rutura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru ‘The Great Lakes Eye’, ivuga ko ibi byakozwe tariki 17 Werurwe 2025, aho u Bubiligi bwohereje abasirikare bari hagati ya 300 na 400 bagiye guha imyitozo FARDC no gufasha iki gisirikare cya DRC mu rugamba gihanganyemo na AFC/M23.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba basirikare bafite ibirindiro mu kigo cya Gisirikare cya Lwama muri Kindu, Umurwa Mukuru w’Intara ya Maniema, cyananditse ko aba basirikare banajyanye ibikoresho bihambaye birimo ibifaru ndetse n’indege za gisirikare zitagira abapilote (drone).

Iki kinyamakuru cyavugaga ko aba basirikare bazaha imyitozo abasirikare ba Burigade ya 31 yo mu mutwe udasanzwe mu gisirikare cya Congo uzwi nka Rapid Reaction Units (URR), nk’uko n’ubundi batojwe n’u Bubiligi hagati ya 2008 na 2017.

The Great Lakes Eye yavugaga ko amakuru ahari yemeza ko abasirikare b’u Bubiligi batwawe n’indege y’Igisirikare cy’u Bubiligi tariki 17 Werurwe ikerecyeza i Kinshasa, ikahagera ku munsi wakurikiyeho tariki 18, igakomereza Kindu mbere yuko igaruka i Kinshasa nubundi kuri uwo munsi, ikaza gusubira mu Bubiligi tariki 20 Werurwe.

Agira icyo avuga kuri aya makuru yatangajwe na The Great Lakes Eye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot yayamaganye yivuye inyuma, avuga ko ari amakuru y’ibinyoma.

Icyakora yavuze ko “Hari itsinda ry’abasirikare b’Ababiligi batandatu bari muri Kindu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inkunga y’u Burayi yo guha igisirikare cya Congo ibikoresho bitari ibyo kurwanisha.”

Yakomeje agira ati “Nta basirikare boherejwe bagamije kujya kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose, kandi u Bubiligi ntibuteganya kubikora.”

Maxime Prevot wamaganiye kure ayo makuru, yavuze ko ibyatangajwe bigamije kwenyegeza umwuka mubi uhari no guteza urujijo.

U Bubiligi bwagaragaje ko buri inyuma cyane y’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ndetse bukaba bwarinjiye mu mugambi wo kugenda bukomatanyiriza u Rwanda, burusabira ibihano burushinja ibinyoma ko ruri inyuma y’ibibazo biri muri Congo.

Ibi byatumye u Rwanda na rwo rufata icyemezo cyo guca umubano warwo n’iki Gihugu cy’i Burayi cyakomeje kurangwa n’imyitwarire ibangamira u Rwanda, nyamara ari rwo pfundo ry’ibibazo byose byarugwiririye byumwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Uwari Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda wanagize imyanya muri RDF yitabye Imana

Next Post

U Rwanda rwitabiriye inama y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi yiga ku bya Congo

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwitabiriye inama y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi yiga ku bya Congo

U Rwanda rwitabiriye inama y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi yiga ku bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.