Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wamaganye ibirego by’ibinyoma bivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zagiye i Maputo gutanga umusanzu mu guhashya imyigaragambyo, uvuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Kuva mu cyumweru gishize, i Maputo muri Mozambique hari kuba imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Daniel Chapo wo mu ishyaka risanzwe ku butegetsi muri iki Gihugu.
Mu mpera z’icyumweru gishize kandi hazamuwe amakuru y’ibihuha avuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique [mu Ntara ya Cabo Delgado] zagiye i Maputo gutanga ubufasha mu guhosha iyi myigaragambyo, nyamara bitari mu nshingano zazo.
Gusa aya makuru yanyomojwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ndetse n’uw’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, bavuze ko abasirikare b’u Rwanda bafite ibice barimo bizwi byo mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse ko ari byo bakomeje kubamo bahugiye mu kuzuza inshingano zabo zo kugarura umutekano muri aka gace kari karazengerejwe n’ibyihebe.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, usanzwe utera inkunga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, na wo washyize hanze itangazo wamagana aya makuru y’ibihuha.
Uyu Muryango uvuga ko “Nta kimenyetso na kimwe gihari cyo kwemeza ibi birego by’uko Abasirikare b’u Rwanda bari muri Maputo.”
Uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ko ubinyujije mu Kigega cyawo cy’Amahoro EPF (European Peace Facility) usanzwe utanga inkunga yo gushyigikira ubutumwa bwa RDF mu Ntara ya Cabo Delgado, bityo ko bituma unakurikirana ibikorwa by’izi Ngabo z’u Rwanda.
Ukagira uti “Kuri bw’ibyo rero, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uramagana wivuye inyuma ibirego by’ibinyoma kandi bidafite ishingiro ko EU itera inkunga Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique mu guhonyora uburenganzira bw’abigaragambya muri Maputo.”
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, waboneyeho wasabye abakomeje gukwirakwiza aya makuru y’ibihuha, kubireka, kandi ukabonerago gusaba impande zitumva ibintu kimwe muri Mozambique kureba uburyo bahosha ibibazo bihari.
RADIOTV10