Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yanganyije n’iy’u Burundi igitego 1-1, mu mukino wa kabiri wa gicuti, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino wa kabiri wabaye nyuma y’umunsi umwe u Burundi butsinze u Rwanda igitego 1-0, mu mukino wa mbere wa gicuti.
Bitandukanye n’umukino wa mbere, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari yashyizemo ikipe ye ya mbere.
U Rwanda rwatangiye neza cyane umukino ari nako rusatira ariko imipira kugera mu izamu bikaba ikibazo.
Ku munota wa munani, iyi kipe yongeye kuzamuka neza ariko Manizabayo Florence umupira awuteye umunyezamu w’u Burundi Nzeyimana Adidja awukuramo.
Iyi kipe yakomeje gukina neza mu minota 15 ya mbere ariko imipira yateraga imbere bashaka ba rutahizamu ikaba miremire ntibayishyikire.
Mu minota 20, u Burundi bwatangiye kwinjira mu mukino Bizimana Rukiya na Niyonkuru Sandrine batangira kwigaragaza.
Mu gihe iyi kipe yari yaryohewe no gusatira, u Rwanda rwazamukanye umupira neza baca mu rihumye abakinnyi b’inyuma Uwase Androscène atsinda igitego cya mbere ku munota wa 21.
U Burundi bwongeye gusatira bikomeye bushaka uko bwakwishyura igitego ariko imipira myinshi bateraga, umunyezamu Ndakimana Angeline akayikuramo.
Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze u Burundi igitego 1-0.
Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ari nako ikora impinduka nyinshi ishaka igitego ariko biranga.
Ku munota wa 60, u Burundi bwahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira kapiteni Asha Djafari yazamukanye neza agerageje gutera mu izamu, umunyezamu Ndakimana asohoka neza awukuramo.
Iyi kipe yakomeje kwiharira umupira ari nako yarushaga u Rwanda mu buryo bugaragara.
Ku munota wa 81 iyi kipe yongeye kuzamukana umupira neza cyane Suzane Zilfa yishyura igitego.
Mu minota ya nyuma y’umukino, u Rwanda rwongeye kujya hejuru mu mukino ariko kugera imbere y’izamu bikagorana byagaragaraga ko abakinnyi bari bananiwe.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Muri rusange iyi mikino yari iyi kwitegura iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Nyuma y’umukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, Nyinawumuntu Grace yavuze ko u Burundi ari ikipe ikomeye bityo byari bigoye kuyitsinda.
Ati ” u Burundi ni ikipe nziza ikomeye yakinnye Igikombe cya Afurika umwaka umwaka ushize bitweretse ko natwe duteguye ikipe neza natwe twazajya mu Gikombe cya Afurika.”
Yakomeje avuga impamvu yakoze impinduka imwe, ibintu bitamenyerewe mu mukino wa gicuti.
Ati “Yego nakoze impinduka imwe kuko umukino wa mbere benshi muri aba nta wakinnye iminota 45. Rero muri uyu nifuzaga ko bamarana igihe bakamenyerana.”
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruzakina na Ghana mu mukino uteganyijwe tariki 20 Nzeri 2023 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Radiotv10Rwanda