Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

radiotv10by radiotv10
06/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko rwe i New Delhi rwaranzwe no gusinya amasezerano mashya agamije guhindura imikoranire mu bya gisirikare, mu gihe America na yo ikomeje kongera igitutu ku mpande zombi.

Mu biganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe w’U Buhinde, Narendra Modi, Putin yavuze ko  Burusiya buzakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu gutanga peteroli, gaze n’amakara, nk’uko bikenewe mu iterambere ry’ubukungu bw’u Buhinde.

Yagize ati: “Twiteguye gukomeza kohereza ibicanwa mu Buhinde nta nkomyi mu gihugu nk’iki gifite ubukungu buri kwihuta.”

Aba bayobozi bombi banatangaje ko umubano wabo mu bya gisirikare uri guhindurwamo icyerekezo gishya, kirimo gukorera hamwe mu bushakashatsi, mu ikoranabuhanga no mu gukora ibikoresho by’intambara bigezweho, hagamijwe kongera kwigira k’U Buhinde mu bya gisirikare.

Uruzinduko rwa Putin ni rwo rwa mbere agiriye mu Buhinde kuva Uburusiya bwatangiza intambara yeruye muri Ukraine mu 2022. Rubaye kandi mu gihe U Buhinde bushaka koroherezwa ku misoro ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabushyiriyeho kubera kugura peteroli y’Uburusiya.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yashimye byimazeyo Perezida Putin k’ubudahemuka n’ubwitange akomeje kugaragariza U Buhinde. Yavuze ko ingufu zisubira ari inkingi ikomeye y’umubano w’ibihugu byombi. Gusa Bwana Modi ntiyakomoje ku ngingo yo kugura peteroli y’Uburusiya, yatumye Amerika ishyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa byinshi biva muri iki gihugu bijya muri Amerika.

Ubwo yageraga mu Buhinde, Putin yakiriwe mu buryo budasanzwe muri Rashtrapati Bhavan, yakirwa n’Umukuru w’Igihugu Droupadi Murmu ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi mu muhango w’icyubahiro. Putin kandi yanashyize indabo ku rwibutso rwa Mahatma Gandhi i Raj Ghat, mbere yo gukomereza ibiganiro muri Hyderabad House, aho impande zombi zasinyiye amasezerano mashya y’ubufatanye.

Iyi nama yerekanye ubushake bwa Moscow bwo kongera kubaka umubano n’U Buhinde, n’ubwo hari igitutu gikomeje guturuka ku Burengerazuba, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburusiya burashaka kongerera imbaraga umubano wabwo n’U Buhinde, bufatwa nk’umuguzi mukuru w’intwaro zabwo. Impande zombi zihaye intego yo kongera ubucuruzi bukagera kuri miliyari 100 z’amadolari bitarenze 2030, buvuye kuri miliyari 68 z’amadolari zariho mu 2024.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + three =

Previous Post

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare
AMAHANGA

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.