U Buyapani bwibutse imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe za America iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima muri iki Gihugu cy’u Buyapani.
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba n’abandi bayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.
Mu ijambo rye Meya w’umujyi wa Hiroshima, Kazumi Matsui yavuze ko amasezerano yo Kudakwirakwiza Intwaro za Kirimbuzi (Nuclear Non-Proliferation Treaty-NPT), agamije gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi n’ikoreshwa ry’ingufu za kirimbuzi mu buryo bw’amahoro, adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Yaboneyeho gusaba Leta y’u Buyapani kwemeza burundu Amasezerano mpuzamahanga yo Gukumira Intwaro za Kirimbuzi (Treaty on the Prohibition of Nuclear Weapons-TPNW), yemejwe mu mwaka wa 2021 hagamijwe guhagarika burundu izi ntwaro ku isi hose.
Ibihugu birenga 70 byamaze kwemeza burundu aya masezerano, ariko ibifite intwaro za kirimbuzi nk’u Burusiya na America byayamaganye, bivuga ko izo ntwaro zigira uruhare rwo gukumira intambara binyuze mu gutera ubwoba ababishaka.
U Buyapani na bwo bwanze kuyashyigikira, buvuga ko umutekano wabwo urinzwe kurushaho n’intwaro za kirimbuzi z’Abanyamerika.
Ibisasu bya kirimbuzi byaranwe na Amerika i Hiroshima n’i Nagasaki mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, byahitanye abantu barenga ibihumbi 200, bamwe bahita bapfa ubwo byaturikaga, abandi bapfa nyuma bazize uburwayi bwatewe na byo cyangwa ibikomere byabyo. Ibyo bisasu bya kirimbuzi, byasize ingaruka zikomeye zigikurikirana ababirokotse kugeza magingo aya.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10