Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Bwongereza burashinjwa intege nke mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bwiyambajeho u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Bwongereza burashinjwa intege nke mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bwiyambajeho u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’Urukiko rwo mu Bufaransa irashinja u Bwongereza kugenda biguru ntege mu ngamba zigamije kugabanya umubare w’abimukira bajya muri iki Gihugu.

Iyi raporo y’u Bufaransa yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ishinja u Bwongereza kudashyira imbaraga zihagije mu kugabanya umubare w’abimukira bajya muri iki Gihugu bakoresheje ubwato buto.

Ni raporo yakozwe igamije gushyira hanze isuzuma ryakozwe ku mbaraga nke za Guverinoma y’u Bwongereza mu gushyiraho politiki zigamije gukumira abimukira.

Muri iyi raporo y’Urukiko rwo mu Bufaransa, ivuga ko iki Gihugu “gikomeje kunanizwa mu mikoranire n’u Bwongereza” igamije kugabanya imibare y’abimukira.

Iyi raporo yagendeye ku makuru yatanzwe n’itsinda rihuriweho ry’ubutasi bw’Ibihugu byombi ryashinzwe muri 2020, rigamije kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’umubare w’abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga banyura mu nzira zitemewe. Muri 2022, iri tsinda ryafashije mu gutahura inzira zirindwi zikoreshwa n’abimukira.

Iyi raporo ivuga ko urwo rukiko “rwatahuye ko u Bwongereza budatanga amakuru yafasha mu kumenya aho ubwato buto buzana abimukira buhagurukira ndetse n’amakuru y’ibanze yatuma ingendo z’abimukira ziburizwamo.”

Ikomeza igira iti “Imikoranire hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza irimo kudahuza umurongo mu bijyanye n’amakuru ndetse no gusangizanya iby’iperereza.”

Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza igereranya ko hagati ya 2021 na 2022 habayeho izamuka rya 58% ry’ubwato butwara abimukira bijira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ngo mu gihe cy’umwaka hagaragaye abimukira ibihumbi 45 bageze mu Bwongereza.

Iyi raporo yatangajwe mu gihe u Bwongereza bukomeje gushyira imbaraga mu mikoranire yashyizweho umukono na Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda igamije kugabanya umubare w’abimukira muri kiriya Gihugu, aho bamwe bazajya boherezwa mu Rwanda.

Guverinoma y’u Bwongereza, muri iki cyumweru yatangaje ko abimukira 33 085 bamaze kwemezwa ko bazoherezwa mu Rwanda, mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu yaba imaze kwemeza aya masezerano ari hagati y’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Kimenyi Yves na Miss Muyango bagiye gusezerana kubana byemewe n’amategeko (AMAFOTO)

Next Post

Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye

Related Posts

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye

Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.