Sunday, December 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in SIPORO
0
U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Tennis, yatsinze Senegal ihita iyobora itsinda inabona itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya Billie Jean King Cup.

Iyi ni imikino yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru, aho ibihugu 12 bihuriye mu itsinda rya 4(Group IV), byahuriye mu Rwanda ngo byishakemo igihugu kimwe kizazamuka mu itsinda rya 3(Group III).

Ibyo bihugu 12, byagabanyijwe mu matsinda 3 muri Tombola yabaye ku cyumweru, buri tsinda ririmo ibihugu 4, maze buri gihugu kigakina n’ikindi bari mu itsinda rimwe.

U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Senegal, Ethiopia na Congo Brazaville. Imikino yose u Rwanda ruyisoje ruyitsinze, bivuze ko ruyoboye itsinda rwari ruherereyemo.

U Rwanda rugomba guhura n’ibindi bihugu biyoboye amatsinda yandi 2 ari byo Cameroun na Togo maze igihugu kizaba icya mbere, kikazatwara igikombe, kikanazamuka muri Group 3.

Uko ibihugu bikina, hakinwa imikino 3 irimo 2 ya Singles(aho abakinnyi bakina ari umwe umwe) ndetse na Doubles aho bakina ari babiri bahanganye n’abandi 2.

Mu mukino wa nyuma u Rwanda ruboneyeho itike rutsinze Senegal, Gisèle Umumararungu uhagarariye u Rwanda yari yabanje gukina maze atsindwa na Christel Fakhry wa Senegal, mu gihe umukino wa 2, Lia Kaishiki Mosimann wari uhagarariye u Rwanda yatsinze Lea Crosetti wa Senegal maze iba intsinzi imwe kuri imwe, bakiranurwa na Doubles(gukina ari babiri babiri).

Ikipe y’u Rwanda yongeye guhitamo Lia Kaishiki Mosimann akinana na Olive TUYISENGE mu gihe Senegal yakinishije Lea Crosetti akinana na Christel Fakhry.
U Rwanda rwabatsinze amaseti 2-1, bisabye icyo twakwita nka kamarampaka(Tiebreak).

Kuri uyu wa 4 saa yine za mu gitondo, U Rwanda ruzakina na Togo hanyuma rozongere ku wa 6 rukina na Cameroun, imikino yose ikaba iri kubera muri IPRC KIGALI.

Imikino nk’iyi y’umwaka ushize, U Rwanda rwari rwabaye urwa 5 mu bihugu 10 byari byitabiriye, Algérie ikaba ari yo yabaye iya mbere ihita inazamukamuri Group 3.

LIA KAISHIKI MOSIMANN UKINIRA U RWANDA
LIA KAISHIKI NA OLIVE TUYISENGE BAKINANYE ARI BABIRI(DOUBLES)
LEA CROSETTI NA CHRISTEL FAKHRY BA SENEGAL

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + two =

Previous Post

Prosecution seeks 15-year prison sentence for Manzi, owner of Billion Traders

Next Post

Mental Health in 2025: What’s happening and why it matters

Related Posts

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IZIHERUKA

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye
FOOTBALL

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mental Health in 2025: What’s happening and why it matters

Mental Health in 2025: What’s happening and why it matters

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.