Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Tennis, yatsinze Senegal ihita iyobora itsinda inabona itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya Billie Jean King Cup.
Iyi ni imikino yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru, aho ibihugu 12 bihuriye mu itsinda rya 4(Group IV), byahuriye mu Rwanda ngo byishakemo igihugu kimwe kizazamuka mu itsinda rya 3(Group III).
Ibyo bihugu 12, byagabanyijwe mu matsinda 3 muri Tombola yabaye ku cyumweru, buri tsinda ririmo ibihugu 4, maze buri gihugu kigakina n’ikindi bari mu itsinda rimwe.
U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Senegal, Ethiopia na Congo Brazaville. Imikino yose u Rwanda ruyisoje ruyitsinze, bivuze ko ruyoboye itsinda rwari ruherereyemo.
U Rwanda rugomba guhura n’ibindi bihugu biyoboye amatsinda yandi 2 ari byo Cameroun na Togo maze igihugu kizaba icya mbere, kikazatwara igikombe, kikanazamuka muri Group 3.
Uko ibihugu bikina, hakinwa imikino 3 irimo 2 ya Singles(aho abakinnyi bakina ari umwe umwe) ndetse na Doubles aho bakina ari babiri bahanganye n’abandi 2.
Mu mukino wa nyuma u Rwanda ruboneyeho itike rutsinze Senegal, Gisèle Umumararungu uhagarariye u Rwanda yari yabanje gukina maze atsindwa na Christel Fakhry wa Senegal, mu gihe umukino wa 2, Lia Kaishiki Mosimann wari uhagarariye u Rwanda yatsinze Lea Crosetti wa Senegal maze iba intsinzi imwe kuri imwe, bakiranurwa na Doubles(gukina ari babiri babiri).
Ikipe y’u Rwanda yongeye guhitamo Lia Kaishiki Mosimann akinana na Olive TUYISENGE mu gihe Senegal yakinishije Lea Crosetti akinana na Christel Fakhry.
U Rwanda rwabatsinze amaseti 2-1, bisabye icyo twakwita nka kamarampaka(Tiebreak).
Kuri uyu wa 4 saa yine za mu gitondo, U Rwanda ruzakina na Togo hanyuma rozongere ku wa 6 rukina na Cameroun, imikino yose ikaba iri kubera muri IPRC KIGALI.
Imikino nk’iyi y’umwaka ushize, U Rwanda rwari rwabaye urwa 5 mu bihugu 10 byari byitabiriye, Algérie ikaba ari yo yabaye iya mbere ihita inazamukamuri Group 3.



Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10