Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibirego bya Leta y’u Burundi yashinje iki Gihugu cy’igituranyi ko kiri inyuma y’igitero cy’ibisasu bya Grenade byaturikiye i Bujumbura, ivuga ko ntaho u Rwanda ruhuriye na byo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, nyuma y’umunsi umwe habaye ibi bitero byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.

Muri iri tangazo rifite umutwe ugira uti “U Burundi ntibugomba kuzana u Rwanda mu bibazo byabwo by’imbere mu Gihugu”, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “bigaragara ko hari ikitagenda gikomeje gutuma u Burundi na Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda iturika rya Grenade riheruka kubera i Bujumbura.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko umwuka uri hagati yarwo n’u Burundi, ntaho uhuriye n’ibi bitero bya grenade, ndetse ko u Rwanda nta mpamvu n’imwe rwabigiramo uruhare.

Iti “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda, ariko twe ntakibazo dufitanye n’u Burundi. Turasaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo biri imbere ariko bukirinda kuzana u Rwanda muri ibi bidafite ishingiro.”

Iri turika rya za grenade ryabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ryabereye ahantu habiri, harimo iyaturikiye ahasanzwe hahagarara imodoka mu mujyi wa Bujumbura, ndetse n’indi yaturitse nyuma hafi y’ikigo cya Polisi ishinzwe gucungira umutekano inzego mu Burundi, giherere mu Ngagara.

Nyuma y’iri turika, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yihanganishije abakomerekeye muri ibi bitero yise iby’iterabwoba, ndetse aboneraho kumenyesha Abarundi ko abari inyuma yabyo, bazafatwa bagakanirwa urubakwiye.

Si ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, dore ko ari na byo ntandaro y’umwuka mubi uri mu mubano w’Ibihugu byombi wanatumye u Burundi bufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda kuva mu ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama 2024.

Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe RED-Tabara mu mpera z’umwaka ushize, cyakurikiwe n’ibirego u Burundi bwongeye gushinja u Rwanda, ndetse Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye akaba yari yahise aca amarenga ko imipaka ihuza Igihugu cye n’u Rwanda yakongera igafungwa.

U Rwanda rwahise rwamagana ibi birego, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe w’Abarundi usanzwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse uyu mutwe na wo ukaba warahise wigamba icyo gitero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko

Next Post

Imiryango y’Abanyarwanda baburanishijwe kuri Jenoside babuze Igihugu kibakira yatanze icyifuzo nyuma y’uko hapfuyemo babiri

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Imiryango y’Abanyarwanda baburanishijwe kuri Jenoside babuze Igihugu kibakira yatanze icyifuzo nyuma y’uko hapfuyemo babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.