Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’imikoranire hagati yayo na Atlético de Madrid yo muri Espange binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere muri gahunda ya Visit Rwanda, isanzwe inamamazwa n’andi makipe atatu na yo akomeye ku Mugabane w’u Burayi.
Isinywa ry’aya masezerano, ryatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, nk’uko tubikesha Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.
RDB ivuga ko “Visit Rwanda ibaye umufatanyabikorwa wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika na Atlético de Madrid”, igaruka ku bigwi by’iyi kipe imaze kwegukana ibikombe 11 bya Shampiyona ya Espagne-La Liga.
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB yavuze ko kuba u Rwanda rwinjiye mu mikoranire n’iyi kipe ya Atlético de Madrid bishimangira intego y’u Rwanda mu kuba nyambere mu ishoramari, ubukerarugendo ndetse no muri Siporo.
Ati “Indangagaciro z’iyi kipe zo kwigira, ikinyabupfura ndetse no kuba indashyikirwa, biri mu murongo w’Igihugu cy’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere. Binyuze muri iyi mikoranire, tuzabasha kwerekana u Rwanda nk’ahantu heza hakurura abashoramari, habereye abifuza gutembera Isi, ndetse n’urubuga rwiza rwo guteza imbere impano no kwagura amahirwe y’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo.”
Uretse kuba aya masezerano agamije gukomeza guha imbaraga gahunda yo gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda, buzanagira uruhare mu gukurura abavuga ururimi rw’Ikinya-Espagne, mu bikorwa by’ishoramari, iby’ubukerarugendo ndetse n’ibikorwa mberamuco.
Uretse kuba aya masezerano agamije gukomeza guha imbaraga gahunda yo gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda, buzanagira uruhare mu gukurura abavuga ururimi rw’Ikinya-Espagne, mu bikorwa by’ishoramari, iby’ubukerarugendo ndetse n’ibikorwa mberamuco.
Aya masezerano, ku ikubitiro azamara imyaka itatu, aho igice cya mbere cyayo kizageza tariki 30 Kamena 2028, aho ikipe ya Atlético de Madrid y’abagabo, izajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku myambaro bakoresha mu myitozo ndetse no mu mikino itanu ya Shampiyona LaLiga, kimwe no mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs.
Nanone kandi guhera mu mwaka utaha w’imikino ‘Visit Rwanda’ izajya igaragara ku myambaro y’abakinnyi b’ikipe y’abagore ya Atlético de Madrid, mu gihe cy’imyitozo.
RADIOTV10