Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in MU RWANDA
1
Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Pasiteri Nshimyumurwa Athanase warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yarinzwe n’isengesho kuko hari ubwo interahamwe zigeze kumusaba gusengera umwana w’umwe muri zo agakira amadayimoni, zikamureka.

Uyu Mupasiteri wo mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR) Paruwasi ya Kamonyi mu Karere ka Nyamasheke, yabitangaje mu ubwo iri Torero Conference ya Kinyaga ryibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nshimyumurwa warokokeye mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga, avuga ko mu gihe cya Jenoside aho yihishaga hose yabaga afite bibiliya ndeste agashyira imbere isengesho.

Nyuma yuko umusore bari bihishe ahantu hamwe yari amaze gufatwa n’abicanyi bakamujyana ahitwa kuri Shangazi bakahamwicira, Nshimyumurwa avuga ko muri we yumvise imbaraga zimubuza kongera kwihisha ahubwo atangira gukora amasengesho ahagaragara.

Ati “Nahise numva mu mutima wanjye ndi guhatwa kurara mu butayu. Muri iryo joro naraye nsenga noneho mu gitondo numva ngomba kubyutsa abantu bose ngo dusenge, uwo nabyutsaga wese yabyukanaga ubuhiri, abandi babyukana inkota bose baranteranira dore ko ari nanjye wari usigaye njyenyine, bavuga ngo ‘iki ni cya cyana’ abandi bati ‘ni cya gitutsi’ ariko ntihagira unkoraho.”

Past. Athanase avuga ko abo bicanyi batinye kumukoraho ahubwo batumaho abari kuri Shangazi hicirwaga abantu, ariko n’ubundi imbaraga z’Imana zikomeza kumurinda.

Ati “Muri ako kanya hari hamaze kugera abantu benshi cyane, nabumbuye bibiliya nsoma zaburi ya 91 numvamo ijambo ry’ihumure. Nahise numva nshaka kujya gusenga, ndababwira nti ‘ni njye wizanye ntimugire impungenge’, njya mu musarani kuko ntari gusengera aho hantu hari imihoro n’amahiri, nkigera mu musarani numva abantu baje biruka bavuga bati ‘kuri Shangazi bavuze ko niba hari uwagukozeho amaraso yawe arayabazwa’.”

Bakimara kumubwira ko kuri Shangazi bategetse ko bamujyanayo, Nshimyumurwa avuga ko yahise yumva ko ibye birangiye ariko ageze imbere y’abo bicanyi ahabonera imana.

Ati “Turi mu nzira twahuye n’ikindi gitero kirimo abantu benshi, umwe mu bari bakiyoboye ambonye arambura amaboko afite inkota ngira ngo agiye kuyinsogota ariko muri ako kanya aravuga ngo ‘ibereho’. Noneho haza uwari uyoboye abicanyi kuri Shangazi aravuga ngo ‘mwakoze kumubona ntimumwice’.”

Akomeza avuga ko abo bicanyi bahise bamujyana mu kandi gace karimo umwana wari ufite ikibazo cy’imyuka mibi, bamutegeka kumusengera ngo akire, nyuma yo kumusengera atangira kurindwa bimuha kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Ariko ndagira ngo mbabwire ubu ndi umuntu mu gihe cya Jenoside nagendaga ndi kumwe n’umuntu ufite gerenade kugira ngo hatagira unyica. Nkihagera hari umubyeyi wo mu muryango w’abo bicanyi wari ufite umwana ufite amadayimoni, noneho baravuga bati ‘ujya uvuga ngo urasenga, ngaho sengera uwo mwana akire’, nahise ntangira gusenga maze amadayimoni yari muri wa mwana atangira kumuvugiramo ngo ‘mureke turagiye mureke turagiye’, wa mwana aba arakize.”

Avuga ko ako kanya hahise hatangwa itegeko ko uzamwica azabibazwa, akomeza kurindwa n’abicanyi kuva icyo gihe, ndetse bimufasha kurokoka.

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Past. Athanase yaje kwiyubaka atangiriye ku busa kuko imitungo y’iwabo irimo inka n’ibindi yari yarasahuwe, ubu akaba afite umugore n’abana barindwi ndeste akaba umushumba wa Paruwasi ya Kamonyi mu itorero rya EMLR muri Conference ya Kinyaga.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Komezusenge Xavier says:
    5 months ago

    Uwiteka ni IMANA ikomeye

    Reply

Leave a Reply to Komezusenge Xavier Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − four =

Previous Post

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yageneye ubutumwa Abofisiye Bakuru bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda

Next Post

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
0

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

IZIHERUKA

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu
IBYAMAMARE

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.