Uburozi muri Football mu Rwanda: Agafu Ndoli yaminjagiye mu izamu gakomeje kwibazwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva mu bihe byashize umupira w’amaguru mu Rwanda wakunze kuvugwamo amarozi gusa ntibyakunze kugaragara. Kuri uyu wa Mbere ubwo Police FC yakinaga na Gorilla FC, umunyezamu Ndoli Jean Claude yaminjagiye agafu mu izamu rye katumye benshi bongera kunenga ibibera muri football yo mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye Gorilla FC inganya 0-0 na Police FC, wakurikiwe no gusakaza ariya mashusho agaragaza Ndoli Jean Claude aminjagira turiya tuntu mu izamu.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho yafashwe na Television Magic TV iri kwerekana imikino ya Shampiyona, yumvikanamo Umunyamakuru Eddy Sabit ari kumwe na mugenzi we bakorana mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, banenga kiriya gikorwa cyakozwe na Ndoli.

Uyu munyamakuru Eddy Sabit agira ati “Ariko se Ndoli utu ni uduki noneho?”

Aya mashusho yagiye agarukwaho na bamwe mu banyamakuru bakora ibiraniro by’imikino mu Rwanda banenga iby’amarozi muri football mu Rwanda.

 

Ni Mind game

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru uriya mukino ugihumuza, Ndoli Jean Claude yavuze ko biriya yakoze atai uburozi nk’uko hari bamwe babiketse ati “Iriya ni mind game tu, ni ukwica umuntu mu mutwe.”

Ndoli yavuze ko agasashi kagaragaye kamaze kuvamo utuntu yaminjagiye mu izamu, ntacyarimo. Ati “Ni mind game. Irakora cyane, ahanini ntimujya mwumva tunatukana mu kibuga.”

 

Ndoli Jean Claude uherutse gutumirwa mu kiganiro gitambuka kuri Television Rwanda, yavuze ko atajya akoresha amarozi ariko ko yabonye aho akoreshwa kandi ko hari benshi bagiye bayizereramo.

Muri icyo kiganiro, uyu munyezamu wanarindiye ikipe y’Igihugu, yavuze hari aho amarozi akora mu mukino gusa akavuga ko we atigeze ayakoresha ndetse ko adashobora kuyakoresha.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’Ikipe y’u Rwanda Amavubi yari ivuye muri CHAN 2020, yagarutse kuri ibi bikunze kuvugwa mu mupira w’amaguru by’amarozi asaba abakinnyi bo mu Rwanda kutazabijyamo kuko nta nyungu yabyo.

Icyo gihe yagize ati “Biriya bintu byabasubiza inyuma, ntimuzabikore, mujye mukina mwigirire icyizere.”

Icyo gihe kandi yavuze ko abavuga ko babikoresha na bo badahora batsinda. Ati “Ariko mujye mwibaza, ari ababikora n’ababikoraga, batsindaga buri mukino wose, none se ko bisa n’ubundi, wabikoze utabikoze byose birasa.”

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru