Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Uburozi muri Football mu Rwanda: Agafu Ndoli yaminjagiye mu izamu gakomeje kwibazwaho

radiotv10by radiotv10
23/11/2021
in SIPORO
0
Uburozi muri Football mu Rwanda: Agafu Ndoli yaminjagiye mu izamu gakomeje kwibazwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva mu bihe byashize umupira w’amaguru mu Rwanda wakunze kuvugwamo amarozi gusa ntibyakunze kugaragara. Kuri uyu wa Mbere ubwo Police FC yakinaga na Gorilla FC, umunyezamu Ndoli Jean Claude yaminjagiye agafu mu izamu rye katumye benshi bongera kunenga ibibera muri football yo mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye Gorilla FC inganya 0-0 na Police FC, wakurikiwe no gusakaza ariya mashusho agaragaza Ndoli Jean Claude aminjagira turiya tuntu mu izamu.

Muri aya mashusho yafashwe na Television Magic TV iri kwerekana imikino ya Shampiyona, yumvikanamo Umunyamakuru Eddy Sabit ari kumwe na mugenzi we bakorana mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, banenga kiriya gikorwa cyakozwe na Ndoli.

Uyu munyamakuru Eddy Sabit agira ati “Ariko se Ndoli utu ni uduki noneho?”

Aya mashusho yagiye agarukwaho na bamwe mu banyamakuru bakora ibiraniro by’imikino mu Rwanda banenga iby’amarozi muri football mu Rwanda.

 

Ni Mind game

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru uriya mukino ugihumuza, Ndoli Jean Claude yavuze ko biriya yakoze atai uburozi nk’uko hari bamwe babiketse ati “Iriya ni mind game tu, ni ukwica umuntu mu mutwe.”

Ndoli yavuze ko agasashi kagaragaye kamaze kuvamo utuntu yaminjagiye mu izamu, ntacyarimo. Ati “Ni mind game. Irakora cyane, ahanini ntimujya mwumva tunatukana mu kibuga.”

 

Ndoli Jean Claude uherutse gutumirwa mu kiganiro gitambuka kuri Television Rwanda, yavuze ko atajya akoresha amarozi ariko ko yabonye aho akoreshwa kandi ko hari benshi bagiye bayizereramo.

Muri icyo kiganiro, uyu munyezamu wanarindiye ikipe y’Igihugu, yavuze hari aho amarozi akora mu mukino gusa akavuga ko we atigeze ayakoresha ndetse ko adashobora kuyakoresha.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’Ikipe y’u Rwanda Amavubi yari ivuye muri CHAN 2020, yagarutse kuri ibi bikunze kuvugwa mu mupira w’amaguru by’amarozi asaba abakinnyi bo mu Rwanda kutazabijyamo kuko nta nyungu yabyo.

Icyo gihe yagize ati “Biriya bintu byabasubiza inyuma, ntimuzabikore, mujye mukina mwigirire icyizere.”

Icyo gihe kandi yavuze ko abavuga ko babikoresha na bo badahora batsinda. Ati “Ariko mujye mwibaza, ari ababikora n’ababikoraga, batsindaga buri mukino wose, none se ko bisa n’ubundi, wabikoze utabikoze byose birasa.”

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + four =

Previous Post

M.Martin yahishuye uko impano yaherewe n’umukobwa ku rubyiniro yasanzemo uburozi bw’ijisho n’inzara by’inyamaswa

Next Post

Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8

Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.