Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubusatirizi bwa Rayon bwadanangiwe hongerwamo umugande unyaruka nk’isha

radiotv10by radiotv10
28/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Ubusatirizi bwa Rayon bwadanangiwe hongerwamo umugande unyaruka nk’isha
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Umunya-Uganda Joackim Ojera ukina mu busatirizi, akaba azwiho umwihariko wo kunyaruka ku buryo iyo afashe umupira feri ya mbere ari imbere y’izamu y’ikipe baba bahanganye.

Joackim Ojera yaje muri Rayon Sports nyuma yo kuba nta kipe yari afite dore ko yari yatandukanye Uganda Revenue Authority (URA) yakiniye mu gihe cy’Imyaka ine n’igice.

Uyu kandi, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Uganda Cranes mu mikino ya CHAN 2020, yabereye muri Cameroon.

Ojera kandi ari hamwe na URA yakinnye amarushanwa ya Confederation Cup ubwo bakinaga na Ethiopian yo mu Misiri kwa Farawo.

Ibi kandi, bikaba byahamijwe n’Ikipe ya Rayon Sports mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho bagize bati “Joackim Ojera ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports.”

Ojera Joackim aje asanga Umunya-Uganda mwenewabo Mussa Esenu, bikaba byitezwe ko Ojera azafasha Rayon Sports imbere mu busatirizi bwayo binyuze mu bunararibonye asanganywe.

Aje kandi asanga ubusatirizi bw’iyi kipe budadiye dore ko iyi kipe ifite ba rutahizamu bakomeye barimo Willy Essomba Onana ufite ubuhanga bwihariye muri shampiyona y’u Rwanda.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Kisakye Eria says:
    3 years ago

    Kyamuwendo nnyo ffe ngabawagizi ba rayon

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 10 =

Previous Post

Isomo ku bakobwa babenga ababafashije: Ibyabaye ku wipakuruye uwo yari yemereye kuzamubera umugore biratangaje

Next Post

Inkunga y’ibiryo yateje umwuka mucye kubera ibyabaye bidakwiye

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkunga y’ibiryo yateje umwuka mucye kubera ibyabaye bidakwiye

Inkunga y’ibiryo yateje umwuka mucye kubera ibyabaye bidakwiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.