Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Umunya-Uganda Joackim Ojera ukina mu busatirizi, akaba azwiho umwihariko wo kunyaruka ku buryo iyo afashe umupira feri ya mbere ari imbere y’izamu y’ikipe baba bahanganye.
Joackim Ojera yaje muri Rayon Sports nyuma yo kuba nta kipe yari afite dore ko yari yatandukanye Uganda Revenue Authority (URA) yakiniye mu gihe cy’Imyaka ine n’igice.
Uyu kandi, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Uganda Cranes mu mikino ya CHAN 2020, yabereye muri Cameroon.
Ojera kandi ari hamwe na URA yakinnye amarushanwa ya Confederation Cup ubwo bakinaga na Ethiopian yo mu Misiri kwa Farawo.
Ibi kandi, bikaba byahamijwe n’Ikipe ya Rayon Sports mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho bagize bati “Joackim Ojera ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports.”
Ojera Joackim aje asanga Umunya-Uganda mwenewabo Mussa Esenu, bikaba byitezwe ko Ojera azafasha Rayon Sports imbere mu busatirizi bwayo binyuze mu bunararibonye asanganywe.
Aje kandi asanga ubusatirizi bw’iyi kipe budadiye dore ko iyi kipe ifite ba rutahizamu bakomeye barimo Willy Essomba Onana ufite ubuhanga bwihariye muri shampiyona y’u Rwanda.
Annet KAMUKAMA
RADIOTV10
Kyamuwendo nnyo ffe ngabawagizi ba rayon