Abakinnyi ba APR FC yamaze guhaguruka i Kigali yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF Champions League, bizeje abakunzi bayo kuzakora iyo bwabaga bagatahana intsinzi, kandi ko bazakuba kabiri imbaraga bakoresheje mu mukino wa mbere.
Ikipe ya APR FC yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025, yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Pyramids FC.
Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yatsinzwe ibitego 2-0, ariko abakinnyi bayo bavuga ko bafite icyizere cyo guhindura amateka mu mukino wo kwishyura.
Ronald Ssekiganda, umwe mu bafatiye runini ikipe mu kibuga hagati, yavuze ko bagiye gukuba inshuro ebyiri imbaraga bakoresheje mu mukino ubanza.
Yagize ati “Tugiye mu Misiri gukoresha byikubye imbaraga twakoresheje ku mukino wa mbere. Twabonye amahirwe menshi i Kigali, birashoboka gutsinda. Nituramuka twubahirije amabwiriza y’umutoza kandi tugashyirahamwe nk’ikipe, tuzatsinda kandi tugere mu cyiciro gikurikira.”
Niyomugabo Claude, Kapiteni w’iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, na we yagarutse ku bisabwa ngo babone intsinzi.
Yagize ati “Umukino wa mbere ntabwo wagenze neza, ariko tugiye gushaka intsinzi. Tugomba gusenyera umugozi umwe, abafana bacu na bo bakomeze kuduha inkunga kuko turi kurwana urugamba rukomeye.”
Rutahizamu Mamadou Sy, na we afite icyizere cyo kwitwara neza i Cairo mu Misiri bakamanukana mu Rwanda intsinzi.
Yagize ati “Tugiye twizeye ko tuzagira umukino mwiza. Ibyabaye i Kigali ntibyaduciye intege, ahubwo byatwongerera imbaraga. Ibyabaye mu mukino ubanza byaba no mu Misiri.”
APR FC itaratsindira mu Misiri na rimwe mu mikino ibiri iheruka gukinirayo, irasabwa gutsinda ickinyuranyo cy’ibitego bitatu (3) kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025.

Aime Augustin
RADIOTV10