Umuhanzi Bruce Melodie yashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe wagiye kumushyigikira mu gikorwa cyo kumvisha abakunzi ba muzima album ye nshya, akanamutera inkunga ayigura miliyoni 1 Frw.
Ni nyuma yuko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 21 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvishije abakunzi ba muzika, zimwe mu ndirimbo ziri kuri ablum ye nshya yise ‘Colorful Generation’.
Muri iki gikorwa cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanaboneyeho gushyigikira uyu muhanzi, aho yaguze album ye, akishyura miliyoni 1 Frw.
Mu kumushimira, Bruce Melodie mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, yagaragaje ko yishimiye kuba uyu munyapolitiki uri muri Guverinoma y’u Rwanda yaraje kumushyigikira muri kiriya gikorwa.
Yagize ati “Ndagushimira Minisitiri Olivier Nduhungire ku bwo kwitabira igikorwa cyo kumvisha abantu album Colorful Generation, wanabaye umwe mu ba mbere bayitunze mbere yuko ijya hanze ku mugaragaro. Kuza kwawe byaranyuze cyane.”
Muri iki gikorwa kandi, iyi Album ya Bruce Melodie yahise imwinjiriza abarirwa muri Miliyoni 25 Frw, arimo iyi miliyoni 1 Frw yishyuwe na Minisitiri, ndetse na Miliyoni 5 Frw zatanzwe na Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports.
RADIOTV10