Tuesday, October 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

radiotv10by radiotv10
07/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Joy Lance Mickels usanzwe akinira Sabah FC yo muri Azerbaijan, wari wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangaje ko atazitabira ubutumire kubera imvune, gusa agaragaza agahinda ko kuba atazakinira u Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Ni mu gihe Ikipe y’u Rwanda yitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo, yamaze kugera mu mwiherero, aho bamwe mu bakinnyi bakina hanze batangiye kuhagera.

Joy Lance Mickels wari wahamagawe ku nshuro ye ya mbere, yagize imvune ku Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025, habura umunsi umwe ngo afate rutemikirere imwerecyeza mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 31, yavunikiye mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ya Azerbaijan, aho iyi kipe akinira ya Sabah FC yatsindaga FK Karvan Evlakh ibitego 2–0 ndetse birimo n’icye cya mbere yatsinze kuri penaliti.

Mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mickels yavuze ko yababajwe no kuba atakije gukinira Ikipe y’u Rwanda Amavubi ku nshuro ye ya mbere.

Yagize ati “Mbabajwe cyane no kubabwira ko nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, nakomeretse bikomeye mu mbavu ku munota wa 92, umunsi umwe mbere yo guhaguruka.”

Mickels yavuze ko yari yishimiye cyane gufasha u Rwanda mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko ko ibyabaye ntacyo yabihinduraho.

Yakomeje agira ati “Ndashimira cyane abayobozi bangiriye icyizere bakampamagara mu ikipe y’Igihugu. Nizeye ko Imana imfitiye undi mugambi, kandi nemeye kubyakira mu kwizera no kwicisha bugufi.”

Yasoje avuga ko aho arwariye azashyigikira Amavubi, ndetse ko ayifuriza intsinzi.

Amavubi azakira Benin kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025 mu gihe tariki ya 13 Ukwakira iyi Kipe y’u Rwanda izakirwa na Afurika y’Epfo  i Durban.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + fifteen =

Previous Post

Soft skills that make you look confident without speaking

Next Post

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Related Posts

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

by radiotv10
06/10/2025
0

Wasili na Jangwani, amazina azwi mu kuryoshya ruhago Nyarwanda, dore ko aba bombi ari abavugizi b’abakunzi b’amakipe y’amacyeba akomeye mu...

Byagaragaye ko bari bakumburanye: Aba mbere b’Amavubi bageze mu mwiherero

Byagaragaye ko bari bakumburanye: Aba mbere b’Amavubi bageze mu mwiherero

by radiotv10
06/10/2025
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi baherutse guhamagarwa ngo bazifashijwe mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aba mbere bageze mu...

Urunturuntu muri Rayon nyuma yo kunganya na Gasogi n’umukino wa gatatu nta ntsinzi

Urunturuntu muri Rayon nyuma yo kunganya na Gasogi n’umukino wa gatatu nta ntsinzi

by radiotv10
05/10/2025
0

Umwuka mubi wongeye kuzamuka muri Rayon Sports FC nyuma yo kunganya ibitego bibiri ku bindi na Gasogi United mu mukino...

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

by radiotv10
03/10/2025
0

Abakinnyi ba APR FC yamaze guhaguruka i Kigali yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF...

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

by radiotv10
02/10/2025
0

Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ni umwe mu bakinnyi bahamagwe n’Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, akaba...

IZIHERUKA

Impamvu Abanyerondo ari bo ba mbere bafunzwe nyuma yuko ibendera ry’Igihugu ryibwe ku Kagari
MU RWANDA

Impamvu Abanyerondo ari bo ba mbere bafunzwe nyuma yuko ibendera ry’Igihugu ryibwe ku Kagari

by radiotv10
07/10/2025
0

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

07/10/2025
Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

07/10/2025
Soft skills that make you look confident without speaking

Soft skills that make you look confident without speaking

07/10/2025
Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

06/10/2025
Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

06/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu Abanyerondo ari bo ba mbere bafunzwe nyuma yuko ibendera ry’Igihugu ryibwe ku Kagari

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.