Rutahizamu Joy Lance Mickels usanzwe akinira Sabah FC yo muri Azerbaijan, wari wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangaje ko atazitabira ubutumire kubera imvune, gusa agaragaza agahinda ko kuba atazakinira u Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Ni mu gihe Ikipe y’u Rwanda yitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo, yamaze kugera mu mwiherero, aho bamwe mu bakinnyi bakina hanze batangiye kuhagera.
Joy Lance Mickels wari wahamagawe ku nshuro ye ya mbere, yagize imvune ku Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025, habura umunsi umwe ngo afate rutemikirere imwerecyeza mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 31, yavunikiye mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ya Azerbaijan, aho iyi kipe akinira ya Sabah FC yatsindaga FK Karvan Evlakh ibitego 2–0 ndetse birimo n’icye cya mbere yatsinze kuri penaliti.
Mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mickels yavuze ko yababajwe no kuba atakije gukinira Ikipe y’u Rwanda Amavubi ku nshuro ye ya mbere.
Yagize ati “Mbabajwe cyane no kubabwira ko nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, nakomeretse bikomeye mu mbavu ku munota wa 92, umunsi umwe mbere yo guhaguruka.”
Mickels yavuze ko yari yishimiye cyane gufasha u Rwanda mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko ko ibyabaye ntacyo yabihinduraho.
Yakomeje agira ati “Ndashimira cyane abayobozi bangiriye icyizere bakampamagara mu ikipe y’Igihugu. Nizeye ko Imana imfitiye undi mugambi, kandi nemeye kubyakira mu kwizera no kwicisha bugufi.”
Yasoje avuga ko aho arwariye azashyigikira Amavubi, ndetse ko ayifuriza intsinzi.
Amavubi azakira Benin kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025 mu gihe tariki ya 13 Ukwakira iyi Kipe y’u Rwanda izakirwa na Afurika y’Epfo i Durban.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10