Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaburiye abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo bamaze iminsi baterana amagambo, rubasaba kubihagarika, bitaba ibyo bakazisanga batangiye kubikurikiranwaho nk’ibyaha kuko ari wo murongo bari gusatira.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo herekanwaga abantu bakekwaho ibyaha binyuranye.
Ni nyuma yuko umunyamakuru Sam Karenzi na Muramira Regis bakorera ibitangazamakuru bibiri banafitemo imyanya yo hejuru, bamaze iminsi bumvikana baterana amagambo mu biganiro bakora.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko isesengura ryakozwe, rigaragaza ko gusubizanya hagati y’aba banyamakuru, ari amakimbirane ashingiye ku byo bombi baziranyeho.
Ati “Amakimbirane yabo, ubona ashingiye ku mabanga bo ubwabo baziranyeho nk’abantu bakoranye, bagakora muri za siporo hari igihe habamo, urabona ni ibintu baziranyeho, ariko niba ari ibintu baziranyeho nibabibike bo ubwabo bareke kubizana bakoresha ibitangazamakuru bakorera.”
Yaboneyeho kugira inama abakeka ko bashobora kwitwikira umwuga w’itangazamakuru bakavuga ibyo bashaka, ko hari imbago batagomba kurenga, kuko hari igihe bisanga barengereye bakoze ibyaha.
Ati “Ntakibazo bararyihishamo bakore amakosa y’umwuga, ababibabaza bazabibaza, ariko hari igihe bazatera intambwe bakarenga umurongo utukura hanyuma ubwo icyo gihe natwe tuzaba turi hafi tubakirize yombi.”
Dr Murangira avuga ko uko aba banyamakuru batangiye izi mpaka zabo, byari ibintu bisanzwe, ariko uko bagiye bakomeza, byagiye biba birebire ku buryo ibyo bavuga bazi ko ari ugusubizanya, bizarangira bivuyemo ibyaha.
Ati “kuko uko twabitangiye si ko tubibona ubu ngubu, ndabona bagenda babikwedura, ariko kubera ko bakoresha imiyoboro y’ibitangazamakuru bakorera, urabona ko biri kugenda bifata indi ntera, ibi bigafatwa nko gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi biranaganisha mu nzira zo gukora ibyaha.”
Dr Murangira yaboneyeho kubaha ubutumwa, agira ati “Ubu butumwa mubumpere umugabo bita Muramira Regis na Sam Karenzi. Mubabwire muti ‘turarambiwe pe’, abantu bararambiwe, bararambiwe kumva ibintu barimo. Murekere aho abantu barambiwe amatiku birirwamo.”
Dr Murangira avuga ko ubundi aba banyamakuru bombi, ari abantu bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru ku buryo batari bakwiye kumvikana muri ibi yise amatiku. Ati “Biragayitse, ni ibintu tutatekereza mu bantu b’aba senior [bafite uburambe].”


RADIOTV10