Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya kuzagarukana imbaduko.
Mu mikino y’ikiruhuko cy’amakipe y’Ibihigu iherutse yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe imikino yombi irimo uwo yatsindiwe i Kigali na Benin igitego 1-0, ndetse n’uwo yatsindiwe na Afurika y’Epfo muri iki Gihugu ibitego 3-0.
Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Djihad Bizimana, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, yagaragaje ko na we atishimiye umusaruro bakuye muri iyi mikino.
Yagize ati “Ikiruhuko mpuzamahanga gikwiye kwibagirana…Ntabwo twabonye umusaruro twifuzaga ariko turasezeranya ko tugiye kwikebuka ubundi tukazagarukana imbaraga zisumbuyeho mu mikino iri imbere.”
Nyuma y’iyi mikino kandi, ubwi ikipe y’u Rwanda yagarukaga mu Gihugu, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, na we yemeye ko Amavubi atabonye umusaruro wifuzwaga, ariko ko hari ingamba zigiye gufatwa kugira ngo bihinduke.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Shema yavuze ko ubu hagiye gushyirwa imbaraga mu gutegura abana bato bafite impano, bagakurikiranwa kugira ngo bazafashe ikipe y’Igihugu mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Umusaruro ntabwo twawakiriye neza ariko ugendana n’uko mwiteguye. Hari amahirwe twabuze kuko hari igihe twigeze kuyobora iri tsinda ariko hari amasomo menshi tuba twavanyemo mu bijyanye n’ubushobozi bwacu, urwego rw’abakinnyi, imyitegurire n’imitoreze yacu bigomba gusubirwamo kugira twitegure neza ejo hazaza.”

RADIOTV10