Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa wari umaze iminsi 20 afunzwe muri gereza, yarekuwe by’agateganyo, ashimira abamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha, anasezeranya ko yiteguye kugaragaza ko ari umwere.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025 Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rufashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa.
Mu masaaha ya saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Mbere, Nicolas Sarkozy yatashye iwe, ari mu modoka y’umukara arindiwe umutekano na moto ebyiri.
Mu butumwa yatanze nyuma yo kurekurwa, Nicolas Sarkozy yashimiye abantu bose bamweretse ko bari kumwe na we muri ibi bihe by’ibibazo arimo.
Yagize ati “Mu gihe ndekuwe nsanze umuryango wanjye ndashaka kumenyesha abantu bose banyandikiye, abanshyigikiye, abanyunganiye; ko mbizirikana. Ubutumwa bwanyu bwinshi bwankoze ku mutima kandi bumpa imbaraga zo guhangana n’iki kibazo.”
Uyu munyapolitiki wayoboye u Bufaransa wanabaye uwa mbere wabaye Perezida wa kiriya Gihugu ufunzwe, yakomeje avuga ko uku kurekurwa kwe, ari iyubahirizwa ry’amategeko ryashyizwe mu bikorwa.
Ati “Ubu ngiye kwitegura urubanza rw’ubujurire. Imbaraga zanjye ubu nzerekeje mu kuzagaragaza ko ndi umwere. Ukuri kuzatsinda. Iri ni isomo ubuzima butwigisha. Iherezo ry’amateka rizandikwa.”
Nicolas Sarkozy utegereje icyemezo cy’Urukiko Rusesa Imanza rw’i Paris, icyemezo kimufungura by’agateganyo kimuteheka ko atemerewe guhura n’abantu 17 bakorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho.
Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, ahamijwe ibyaha birimo bifitanye isano n’amafaranga yakiriye nk’inkunga yamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2007 yahawe na Muammar Gaddafi wari Perezida wa Libya.
RADIOTV10







