Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yavuze ko Gen Peter Cirimwami wari Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Kivu ya Ruguru wishwe na M23 muri Mutarama, yaranzwe no gukorera Igihugu kandi ko yapfuye gisirikare.
Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025 ubwo i Kinshasa haberaga umuhango wo gushyingura no guha icyubahoro, Maj Gen Peter Cirimwami na Colonel Alexis Rubagisha baguye ku rugamba muri Mutarama no muri Gashyantare uyu mwaka.
Maj Gen Peter Cirimwami wari Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, yishwe na M23 tariki 24 Mutarama, mu gihe Colonel Alexis Rubagisha we yivuganywe tariki 01 Gashyantare 2025.
Aba basirikare bakuru baguye ku rugamba, bashyizwe kandi mu rwego rw’Itwari z’Igihugu ruzwi nka “Héros Nationaux Kabila –Lumumba”, muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere.
Muri uyu muhango wayobowe na Perezida Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za DRC, yaboneyeho kugira icyo avuga kuri aba basirikare bombi.
Yagize ati “Général-Major Peter Cirimwami yabayeho ari indwanyi kandi arwana nk’umusirikare, yapfuye gisirikare, ari kuzuza inshingano ze z’ubutwari: kurinda Igihugu, gutabara ubuzima bw’abaturage bacu, kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu kugeza aho abereye igitambo gihebuje.”
Kuri Colonel Alexis Rugabisha, Perezida Tshisekedi yavuze ko “yari uwo gukomeza imbaraga z’urugamba, arwana atuje kandi mu buryo bushikamye. Mu bihe bigoye, yafataga ibyemezo kandi akabishyira mu bikorwa nta rusaku, ariko akarangwa n’imbaraga n’icyubahiro.”
Général-Major Peter Cirimwami washyinguwe muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, ni umwe mu basirikare bakuru bakoraga ubuza bw’ubutegetsi bwa DRC na FDLR, aho yishwe na M23 nyuma yuko hari hamaez kujya hanze amashusho amugaragaza yagiye gutera akanyabugabo abasirikare bariho harwana na M23.


RADIOTV10