Tuesday, May 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’agahinda bw’Intumwa y’Imana Gitwaza ku rupfu rw’umukobwa muto wari umukristu we

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in MU RWANDA
0
Ubutumwa bw’agahinda bw’Intumwa y’Imana Gitwaza ku rupfu rw’umukobwa muto wari umukristu we
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple, yashenguwe n’urupfu rw’umwe mu bakristo be Queen Murekatete witabye Imana.

Abinyujije kuri Instagram ye, Dr Paul Gitwaza yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu mukristu Queen Murekatete, mu butumwa yatangiye kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Intumwa Paul Gitwaza yagize ati “Umuryango wanjye na AWM/ZTCC, tubabajwe n’urupfu rw’umukozi w’Imana, umwana muto wakoreraga Imana n’umuhate, n’ishyaka, Murekatete Queen. Imirimo myiza wakoze iguherekeze.”

Gitwaza yakomeje agira ati “Turihanganisha umuryango we n’inshuti ze muri ibi bihe bikomeye. Turasenga ngo ihumure riva ku Mana ribasange.”

Intumwa y’Imana Gitwaza kandi yanagarutse ku butumwa yigeze kwandikirwa na nyakwigendera akiri mu mwuka w’abazima, ubwo yamushimiraga inyigisho aha abakristu be, avuga ko bwakunze kumuba mu bitekerezo.

Gitwaza yagize ati “Amaganbo wanyandikiye yakomeje kungarukamo, kandi koko Imana yaraguteguraga. Turabizi tudashidikanya ko waruhutse kandi usanze umukwe ariwe Yesu Kristo. Ubutumwa bwawe bwagaragaje ubuzima bw’ukuri, kandi byakoze ku mutima wanjye. Iruhukire mu mahoro adashira.”

Abagiye batanga ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Dr Paul Gitwaza, bavuze ko nyakwigendera ari umukristu ushikamye muri Yesu Kristu akabera abandi intangarugero mu gakiza.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 4 =

Previous Post

Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Urugamba rukomeje guhindura isura rwegera Goma

Next Post

Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo

Related Posts

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi...

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama muri Côte d’Ivoire yanatangiyemo ikiganiro, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be banaganiriye ku...

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

by radiotv10
13/05/2025
0

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko...

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibiherutse...

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye...

IZIHERUKA

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi
SIPORO

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

13/05/2025
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

13/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

13/05/2025
Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

13/05/2025
Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

13/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo

Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.