Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku ari mu gahinda k’urupfu rw’umubyeyi we Roger Menama Lukaku na we wakinnye ruhago unafite ibigwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, yagaragaje akababaro atewe no kubura Se wamwigishije buri kimwe cyose azi.
Inkuru y’urupfu rwa Roger Lukaku wabaye umukinnyi n’umutoza, rwatangajwe n’umuhungu we Romelu Lukaku, ndetse n’ikipe yabereye umutoza ya DC Motemba Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Roger Lukaku ni umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago yo muri DRC, akaba yarananyuze mu makipe anyuranye yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yanabyariye umuhungu we rurangiranwa Romelu Lukaku ukinira ikipe ya kiriya Gihugu cy’i Burayi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na DC Motemba Pembe kuri uyu wa Mbere, iyi kipe y’i Kinshasa, yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Roger Lukaku bafataga nk’umubyeyi, umuvandimwe ndetse n’inshuti y’umuryango mugari w’iyi kipe.
Rutahizamu Romelu Lukaku na we wanyuze mu makipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’umubyeyi we.
Yagize ati “Wazarakoze kunyigisha buri kimwe cyose nzi, iteka ryose nzahora ngushimira. Ubuzima ntibuzakomeza kumera kimwe, warakoze kumba hafi no kunyobora mu nzira nziza bitari kubasha gukorwa n’undi wese.”
Uyu rutahizamu akomeza agira ati “Amarira ari gutemba cyane, ariko Imana izampa imbaraga zo kongera gukomera no kongera kuduhuza. Wakoze kuri buri kimwe.”
Uretse uyu rutahizamu Romelu Lukaku wakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, Inter, na AS Roma, undi mwana wa nyakwigendera Roger Menama Lukaku ni Jordan Lukaku na we usanzwe ari umukinnyi ariko udafite ikipe akinira muri iki gihe.


RADIOTV10