Umuhanzi Christian Ninteretse ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi, yishimiye ubwenegihugu bw’u Rwanda yahawe, agira ati “Iwabo w’umuntu ni aho amerewe neza.”
Uyu muhanzi asanzwe anafite izina rikomeye mu Burundi, dore ko yanegukanye igihembo cya cya Primusic mu mwaka 2014 kiri mu bihembo bikomeye bitangwa muri kiriya Gihugu.
Nubwo uyu muhanzi yari afite izina rikomeye iwabo mu Burundi, yahunze iki Gihugu kubera ibibazo bya politiki byahabaye, ahungira mu Rwanda, ari na ho aba ubu n’umuryango we.
Uyu muhanzi yagaragaje ko yishimiye ubwenegihugu bw’u Rwanda yahawe, aho yasangije abantu ibyiyumviro bye, nyuma yo kuba ubu ari umwe mu bagize Umuryango Mugari w’Abanyarwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Christian Ninteretse yagize ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Iwabo w’umuntu ni aho amerewe neza” Rwanda nziza ndagushimiye kw’iteka unteye ryo kuba Umunyarwanda wuzuye kandi nzabiharanira cane! Ntewe ishema no kuba Umunyarwanda wuzuye.”
Uyu muhanzi ahawe ubwenegihugu nyuma y’amezi atandatu undi musitari ukomoka mu Burundi, ari we Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira abuhawe, nyuma yuko muri Werurwe yari yabusabye Perezida Paul Kagame mu kiganiro yari yagiranye n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.
Umuhanzi Christian Ninteretse na we wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni umwe mu bagize uruhare mu gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu ndirimbo yitwa ‘Amahaoro’ yamamaye cyane mu Burundi mu myaka yatambutse by’umwihariko muri cya 2015.
Ni indirimbo yahuriwemo n’abahanzi banyuranye barimo Natacha, R Flow, Eddy Kamoso, Channelle, Rally Joe,Bosco, na Vichou.
Nyuma yuko ahungiye mu Rwanda, uyu muhanzi yahakomereje ibikorwa bye bya Muzika aho yamamaye cyane mu gutaramira abantu mu birori bitandukanye.

Khamiss SANGO
RADIOTV10