Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

radiotv10by radiotv10
25/11/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umunya-Senegal, Idrissa Gana Gueye ukinira Everton yo mu Bwongereza waherewe ikarita itukura mu mukino wabahuje na Manchester United nyuma yo gukubita urushyi ku itama umukinnyi bakinana, yasabye imbabazi mu butumwa bugaragazamo kwicuza ibyo yakoze.

Ibi byabaye mu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye ubwo iyi kipe ya Everton yakinaga na Manchester United muri Shampiyona yo mu Bwongereza.

Idrissa Gana Gueye uri mu bakinnyi beza muri Everton, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita urushyi ku itama myugariro Michael Keane, na we wari wabanje kumutonganya mu kibuga.

Nyuma yo guhabwa iyi kariya, Gana Gueye yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba imbabazi mugenzi we yakubise ruriya rushyi.

Muri ubu butumwa, Gana Gueye yagize ati “Ndasaba imbabazi mbere na mbere mugenzi wanjye Michael Keane. Kandi nemeye kubazwa inshingano ku myitwarire nagaragaje.”

Yakomeje agira ati “Ndanasaba imbabazi bagenzi banjye dukinana, abayobozi b’ikipe, abafana ndetse n’ikipe. Ibyabaye ntabwo bihuye n’uwo ndi we ndetse n’indangagaciro mparanira.”

Gana Gueye agaragaza ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari. Ati “amarangamutima ashobora gutuma umuntu akora ibidakwiye, ariko ubundi nta gisobanuro cyagakwiye gusobanura imyitwarire nk’iriya. Nizeye ko bitazongera kuba ukundi.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’uyu mukino Everton yanabonyemo intsinzi, umutoza w’iyi kipe David Moyes, yatangaje ko Gana Gueye yahise asaba imbabazi bagenzi be, kandi akabikorera mu ruhame, ndetse bagenzi be bakamukomera amashyi bagaragaza ko bazimuhaye banishimiye ko yicujije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 9 =

Previous Post

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Next Post

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Related Posts

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry'impunzi bahaye Leta y'u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.