Umukinnyi w’Umunya-Senegal, Idrissa Gana Gueye ukinira Everton yo mu Bwongereza waherewe ikarita itukura mu mukino wabahuje na Manchester United nyuma yo gukubita urushyi ku itama umukinnyi bakinana, yasabye imbabazi mu butumwa bugaragazamo kwicuza ibyo yakoze.
Ibi byabaye mu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye ubwo iyi kipe ya Everton yakinaga na Manchester United muri Shampiyona yo mu Bwongereza.
Idrissa Gana Gueye uri mu bakinnyi beza muri Everton, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita urushyi ku itama myugariro Michael Keane, na we wari wabanje kumutonganya mu kibuga.
Nyuma yo guhabwa iyi kariya, Gana Gueye yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba imbabazi mugenzi we yakubise ruriya rushyi.
Muri ubu butumwa, Gana Gueye yagize ati “Ndasaba imbabazi mbere na mbere mugenzi wanjye Michael Keane. Kandi nemeye kubazwa inshingano ku myitwarire nagaragaje.”

Yakomeje agira ati “Ndanasaba imbabazi bagenzi banjye dukinana, abayobozi b’ikipe, abafana ndetse n’ikipe. Ibyabaye ntabwo bihuye n’uwo ndi we ndetse n’indangagaciro mparanira.”
Gana Gueye agaragaza ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari. Ati “amarangamutima ashobora gutuma umuntu akora ibidakwiye, ariko ubundi nta gisobanuro cyagakwiye gusobanura imyitwarire nk’iriya. Nizeye ko bitazongera kuba ukundi.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’uyu mukino Everton yanabonyemo intsinzi, umutoza w’iyi kipe David Moyes, yatangaje ko Gana Gueye yahise asaba imbabazi bagenzi be, kandi akabikorera mu ruhame, ndetse bagenzi be bakamukomera amashyi bagaragaza ko bazimuhaye banishimiye ko yicujije.
RADIOTV10











