Nyuma yuko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhannye Kapiteni w’iyi kipe, Amissi Cédric kubera imyitwarire ye igayitse avugwaho kugaragaza, uyu rutahizamu w’Umurundi na we yahise ashyira hanze ubutumwa asabamo imbabazi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, Kiyovu Sports yandikiye ibaruwa uwari Kapiteni wayo Hamiss Cedric imuhagarika kubera amakosa yakoze mu mikino ibiri iheruka. Uyu rutahizamu w’Umurundi Amissi Cédric yamenyeshejwe ko yahagaritswe imikino ibiri ndetse akanamburwa igitambaro cya Kapiteni kubera amakosa yagaragaje ku mikino bahuyemo na Gasogi United ndetse na Al Merrikh.
Ibaruwa yasinyweho na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, igira iti “Dushingiye ku myifatire idakwiye wagaragaje ku wa 21 Ugushyingo 2025 ubwo ikipe ubereye kapiteni yakinaga na Gasogi United ndetse no ku wa 24 Ugushyingo 2025 mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports Club yakiraga Al Marrikh;
Ubwo wafashe igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga (Brassard) ukakijugunya hasi imbere y’umutoza, staff, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana;
Tukwandikiye tukumenyesha ko guhera uyu munsi utakaje icyizere wagiriwe nk’umuyobozi uyobora abandi mu kibuga, bityo ukaba utakiri Captain wa Kiyovu Sports Club ndetse ukaba uhagaritswe imikino ibiri (2) ikurikirana.”
Uyu mukinnyi yahagaritswe imikino ibiri na Kiyovu ndetse yamburwa igitambaro cy’umuyobozi w’abakinnyi bagenzi be.
Umutoza wa Kiyovu SC Haringingo, nyuma yo gutsindwa na Al Merrikh, yatangaje ko iyi myitwarire uyu mukinnyi yagaragaje idakwiriye, cyane ko ari umukinnyi mukuru.
Ati “Ni umukinnyi mukuru uba ushaka gukina umukino wose no kugira ibyo akora byinshi. Rimwe na rimwe ariko hari igihe biba ngombwa ko duhindura uburyo twakinagamo. Imyitwarire ye tugiye kuyitaho kuko ni ibintu bidakwiriye ku muntu mukuru. Nta kidasanzwe, tuzabishyira ku murongo.”
Cedric Hamiss aratangira ibihano bye ku mukino Kiyovu Sports ifitanye na Gorilla FC kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pele Stadium. Gusa uyu musore, nyuma yo guhanwa, yahise asaba imbabazi abafana, abayobozi ndetse na bagenzi be ku myitwarire idahwitse yamugaragayeho, aho yavuze ko yabitewe no gushyuha mu mutwe ko ntakindi cyari kibyihishe inyuma.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10











