Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in BASKETBALL, SIPORO
0
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye umukinnyi wa Basketball Nate Ament uhanzwe amaso muri Leta Zunze Ubumwe za America ufite inkomoko mu Rwanda, amubwira ko Abanyarwanda bamuri inyuma kandi batewe ishema na we.

Nate Ament w’imyaka 18 y’amavuko ufite umubyeyi umwe (Nyina) w’Umunyarwanda, ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso bakiri bato muri Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko aherutse no gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi beza 100 bakiri bato, aho yaje ku mwanya wa kane.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye uyu munyempano mu mukino wa Basketball kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, n’umuryango we bazanye mu Rwanda, banasangira ifunguro ry’umugoroba.

Ubwo yamwakiraga ku meza, Minisitiri Mukazayire n’uyu mukinnyi Nate Ament bagiranye ikiganiro, aho yamubwiye ko yishimiye gusura u Rwanda n’uburyo yakiriwe. Ati “Buri muntu wese yaranyishimiye, rwose ni nko mu rugo kuri njye.”

Yabwiye Minisitiri ko muri iyi minsi yari mu Rwanda yagiye mu bikorwa binyuranye, aho yabashije gukina n’abandi umukino wa Basketball, ndetse akanatembera mu bice binyuranye bitatse ibyiza. Ati “Mu by’ukuri byari ibyishimo gusa gusa.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yashimiye Nate Ament, ati “Twishimiye kukwakira hano mu rugo, turi umuryango, tukuri inyuma Nate, komeza ukore cyane kandi umenye ko kugera ku ntsinzi ubifite mu biganza byawe.”

Nate Ament aherutse kujyana n’Ikipe y’abatarengeje imyaka 18 y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za America mu irushanwa rya 2024 FIBA U-18 Americas Championship, ryanegukanywe n’Ikipe yabo.

Minisitiri yabanjye kumwakira mu biro
Yanatembereye Sitade Amahoro ateramo n’agapira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

Next Post

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Related Posts

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

by radiotv10
14/10/2025
0

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari...

IZIHERUKA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu
AMAHANGA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

16/10/2025
Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.