Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Arsenal nyuma yo gusezerera R.Madrid iyisubiriye

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Arsenal nyuma yo gusezerera R.Madrid iyisubiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal asanzwe akunda nyuma yuko isezereye Real Madrid muri UEFA Champions League, igasanga Paris Saint Germain muri 1/2.

Uyu mukino wo kwishyura wabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, warangiye Arsenal isubiriye Real Madrid n’ubundi yari yayitsinze mu mukino ubanza.

Ibitego bibiri (2) bya Arsenal byaje byiyongera kuri bitatu (3) yari yatsinze mu mukino ubanza, byatumye iyi kipe yo mu Bwongereza isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, isezerera Real Madrid yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda ikipe ya Arsenal, yagaragaje ko yishimiye iyi ntsinzi no kuba igeze muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Yagize ati “Mikel Arteta (Umutoza wa Arsenal) n’ikipe yose, mudureye ishema twebwe abafana n’abafatanyabikorwa. Mukwiye byose…Ndabashimiye.”

Ibi bitego bibiri byashimangiye itike ya Arsenal yo kwerecyeza muri 1/2 cy’irangiza, birimo icyatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa 63’ ndetse n’icy’agashinguracumu cyatsinzwe na Gabriel Martinelli cyatsinzwe mu minota y’inyongera.

Perezida Kagame usanzwe ari Umu-Sportif yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Ku mukino ubanza, Perezida Paul Kagame na bwo yari yashimiye iyi kipe ya Arsenal FC yari yatsinze Real Madrid ibitego 3-0, aho yari yavuze ko igihe cyose aba afitiye icyizere iyi kipe.

Arsenal igeze muri 1/2 cy’irangiza muri iki gikombe kiri mu bikurikirwa na benshi ku Isi, isanzeyo ikipe ya Paris Saint Geramain, na yo isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ banongereye amasezerano kuri uyu wa Gatatu akazageza muri 2028.

Umukuru w’u Rwanda kandi yari anaherutse kugaragaza ko yifuriza iyi kipe yo mu Bufaransa na yo gukatisha itike ya 1/2, mu butumwa na bwo yari yanyujije kuri X, ubwo iyi kipe yari igiye guhura na Aston Villa yaje gusezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-4.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − fifteen =

Previous Post

Hatangajwe ibyagaragaye mu ipererereza ry’ibanze ku nkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi i Huye igakongokeramo byinshi

Next Post

Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba
AMAHANGA

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.