Saturday, September 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Arsenal nyuma yo gusezerera R.Madrid iyisubiriye

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Arsenal nyuma yo gusezerera R.Madrid iyisubiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal asanzwe akunda nyuma yuko isezereye Real Madrid muri UEFA Champions League, igasanga Paris Saint Germain muri 1/2.

Uyu mukino wo kwishyura wabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, warangiye Arsenal isubiriye Real Madrid n’ubundi yari yayitsinze mu mukino ubanza.

Ibitego bibiri (2) bya Arsenal byaje byiyongera kuri bitatu (3) yari yatsinze mu mukino ubanza, byatumye iyi kipe yo mu Bwongereza isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, isezerera Real Madrid yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda ikipe ya Arsenal, yagaragaje ko yishimiye iyi ntsinzi no kuba igeze muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Yagize ati “Mikel Arteta (Umutoza wa Arsenal) n’ikipe yose, mudureye ishema twebwe abafana n’abafatanyabikorwa. Mukwiye byose…Ndabashimiye.”

Ibi bitego bibiri byashimangiye itike ya Arsenal yo kwerecyeza muri 1/2 cy’irangiza, birimo icyatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa 63’ ndetse n’icy’agashinguracumu cyatsinzwe na Gabriel Martinelli cyatsinzwe mu minota y’inyongera.

Perezida Kagame usanzwe ari Umu-Sportif yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Ku mukino ubanza, Perezida Paul Kagame na bwo yari yashimiye iyi kipe ya Arsenal FC yari yatsinze Real Madrid ibitego 3-0, aho yari yavuze ko igihe cyose aba afitiye icyizere iyi kipe.

Arsenal igeze muri 1/2 cy’irangiza muri iki gikombe kiri mu bikurikirwa na benshi ku Isi, isanzeyo ikipe ya Paris Saint Geramain, na yo isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ banongereye amasezerano kuri uyu wa Gatatu akazageza muri 2028.

Umukuru w’u Rwanda kandi yari anaherutse kugaragaza ko yifuriza iyi kipe yo mu Bufaransa na yo gukatisha itike ya 1/2, mu butumwa na bwo yari yanyujije kuri X, ubwo iyi kipe yari igiye guhura na Aston Villa yaje gusezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-4.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Hatangajwe ibyagaragaye mu ipererereza ry’ibanze ku nkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi i Huye igakongokeramo byinshi

Next Post

Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

Related Posts

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

by radiotv10
05/09/2025
0

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yizeje abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kwishyurwa ibirarane by’amafaranga arimo ay’agahimbazamusyi...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

by radiotv10
04/09/2025
0

Amahoro Stadium has been ranked seventh on the list of the top ten best stadiums in Africa, a ranking led...

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwimuye ibiro bwakoreragamo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri ‘Zinia’ bwimukira iruhande rwa BK...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Sitade Amahoro yaje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’icumi za mbere nziza ku Mugabane wa Afurika, ruyobowe n’iyo muri...

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yatsinze umukino wayo wa mbere muri iri...

IZIHERUKA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi
MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.