Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa u Rwanda rwageneye Qatar nyuma y’igitero cya Misile yarashweho na Iran

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa u Rwanda rwageneye Qatar nyuma y’igitero cya Misile yarashweho na Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olvier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Qatar, amubwira ko u Rwanda rwifatanyije n’iki Gihugu kandi ko rwamaganye igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare cya Al Udeid Air Base.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Iyi Minisiteri yatangaje ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri telefone na nyakubahwa Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta ya Qatar.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ikomeza igira iti “Muri icyo kiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ubufatanye bw’u Rwanda no gushyikira Qatar ndetse anamagana igitero giheruka cya Misile cyagabwe kuri Al Udeid Air Base, binyuranyije n’ubusugire n’ubwisanzure by’Igihugu.”

U Rwanda na Qatar ni Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire irimo n’iyo mu rwego rwa Gisirikare.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha Iran irashe za misile ku kigo cy’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America cya Al Udeid Air Base, mu rwego rwo kwihorera na yo ku bitero America yagabye ku bigo by’ingufu za Nikeleyeri muri Iran.

Nyuma y’ibi bitero byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donal Trump yavuze ko nta ngaruka na nto byagize, kuko nta Munyamerica byahitanye cyangwa ngo bigire uwo bikomeretsa.

Trump yavuze ko mu bisasu 14 byose byarashwe, haburijwemo 13 mu gihe ikindi kimwe cyirengagijwe kuko cyaganaga mu cyerekezo kidateye impungenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + fifteen =

Previous Post

Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo gushora imari mu Isoko ry’Imari n’Imigabane

Next Post

Umugabo yakoreye mu bukwe bwe ibyasigiye ababutashye urujijo bamwe baranabiseka

Related Posts

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

IZIHERUKA

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka
MU RWANDA

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

08/08/2025
Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo yakoreye mu bukwe bwe ibyasigiye ababutashye urujijo bamwe baranabiseka

Umugabo yakoreye mu bukwe bwe ibyasigiye ababutashye urujijo bamwe baranabiseka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.