Umunya-Slovénie Tadej Pogačar, umwe mu bakinnyi b’amagare bakomeye ku Isi muri iki gihe, yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwitabira Shampiyona y’Isi y’amagare, aho yavuze ko yishimiye kuza i Kigali nk’ahantu yihariye yifuza kongera kwandikira amateka.
Tadej Pogačar ageze mu Rwanda habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iri rushanwa yitabiriye ritangire, dore ko rizatangira kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri aho Isi yose izaba yerecyeje amaso i Kigali.
Pogačar w’imyaka 26 ni izina rikomeye rikomeje kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku magare. Mu 2024 ni we wegukanye Shampiyona y’Isi yabereye mu Busuwisi, yongera guhesha ishema Igihugu cye cya Slovénie.
Muri Nyakanga uyu mwaka kandi yongeye kwigaragaza mu rugendo rurerure rwa Tour de France, aho yegukanye iri siganwa inshuro ya kane mu mateka ye, bityo akomeza kubaka izina rye nk’umwe mu bakinnyi beza kurusha abandi mu kinyejana cya 21.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye cyane kuba ageze mu Rwanda no kuba iki Gihugu cyaratoranijwe ngo cyakire iri rushanwa rikomeye.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kubona Afurika ibonye amahirwe yo kwakira Shampiyona y’Isi. Kigali ni ahantu hihariye kandi mfite amatsiko yo gusiganwa mu mihanda yaho. Nje niteguye guhatana kandi nzi ko bizaba bigoranye kuko buri mukinnyi azaba ashaka kwegukana iri siganwa ry’amateka.”
Shampiyona y’Isi y’amagare i Kigali izitabirwa n’Ibihugu 107 n’abakinnyi bagera kuri 907. Tadej Pogačar, ufatwa nk’umwami w’amagare ubu ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kongera kuryegukana.

Aime Augustin
RADIOTV10