Umutwe wa M23 wahaye inshingano abayobozi 17 bo mu bice binyuranye, uvuga ko wabohoje byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abo mu Mujyi wa Bunagana umaze igihe mu maboko yawo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, ariko bigaragara ko ari icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa M23, buvuga ko gushyiraho aba bayobozi biri “mu nyungu zo gukomeza gukorera rubanda mu miyoborere yo mu bice byabohojwe na M23.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, rivuga ko ari icyemezo cyaturutse mu buyobozi bukuru bw’uyu mutwe, burimo n’ubwa Gisirikare.
Muri aba bantu 17 bashyizwe mu myanya, harimo Busimba Rodrigue wagizwe Umuyobozi Wungirije mu Mujyi wa Bunagana, ndetse na Gakomeye Benera wagizwe umuyobozi ushinzwe Iterambere muri uyu Mujyi.
Naho mu Mujyi wa Kiwanja, hashyizweho Umuyobozi Wungirije, ari we Rukera Bienfait, ndetse na Ndiziwe Oscar wagize Umuyobozi ushinzwe guhosha amakimbirane.
Mu Mujyi wa Rubare/Kako/Kalendera, hashyizwe Umuyobozi Wungirije, ari we Zahabu Josee, naho mu Mujyi wa Nyamilima, hashyirwaho Umuyobozi Mukuru ari we Hitimana Emmanuel, akaba yungirijwe na Muhindo Kambesa, mu gihe Nshimiye Fidele yahizwe Umuyobozi ushinzwe Iterambere.
Ibindi bice byashyiriweho abayobozi nk’uko bigaragazwa n’iri tangazo ry’ubuyobozi bukuru bwa M23, harimo Santere ya Kibirizi, iya Nyanzale, ndetse na Santere ya Mweso.
RADIOTV10