Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw’ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

radiotv10by radiotv10
30/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw’ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, bwagaragaje akababaro bwatewe n’urupfu rwa Mike Feller ukomoka mu Budage washinze ‘La Galette’, wari umufana ukomeye w’iyi kipe, akanaba umukunzi wa siporo muri rusange, witabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Mike Feller washinze ‘La Galette’ akanayitirirwa, rwamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, aho bamwe mu bakunzi ba siporo by’umwihariko aba ruhago, bagaragazaga agahinda batewe n’itabaruka rye.

Ubuyobozi bwa APR FC, na bwo bwagize icyo buvuga kuri iyi nkuru y’agahinda, bugaragaza ko bwashenguwe n’urupfu rwe.

Mu butumwa bwanyujije kuri X, ubuyobozi bwa APR FC, bwagize buti “Ibyo dusigaranye ni urwibutso gusa ariko ubundi nta magambo twabona twavugamo akababaro kacu. Ruhukira mu mahoro Mike.”

Bamwe mu bazi Mike ‘La Galette’, bavuga ko yari umukunzi wa Siporo yo mu Rwanda ku rwego rwo hejuru, ndetse ko yahoraga yifuza icyayiteza imbere.

Uretse kuba yari umukunzi wa APR FC, Mike yari n’umufana ukomeye w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, ndetse akaba atakundaga kubura kuri sitade mu gihe yabaga yakinnye, akanayiherecyeza igihe yabaga yagiye gukina hanze y’Igihugu.

Umunyamakuru wa Siporo, Uwimana Clarisse na we washenguwe n’urupfu rwa nyakwigendera, yagize icyo amuvugaho, ati “Umugabo wicishaga bugufi, wumvaga umugannye wese. Yashyigikiye abanyamakuru benshi babaga beherekeje amakipe nanjye ndimo.”

Mbere y’umukino w’ishiraniro wahuje APR na Rayon Sports, kuri iki Cyumweru, habanje no gufatwa umunota wo kunamira uyu mukunzi wa ruhago Mike witabye Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − five =

Previous Post

Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani

Next Post

Madamu J.Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa n’ingeso mbi nk’ikimenyane na munyangire

Related Posts

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu J.Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa n’ingeso mbi nk’ikimenyane na munyangire

Madamu J.Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa n’ingeso mbi nk’ikimenyane na munyangire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.