Umuherwe w’Umunyamerika Micheal Rubin uri mu bihagazeho muri USA, yigije imbere itariki y’ibirori by’isabukuru y’amavuko ye, kugira ngo ayihuze n’iy’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za America. Ni ibirori byaranzwe n’udushya twinshi, turimo imyambarire, ubwinshi bw’abasitari babyitabiriye ndetse n’imitegurire yabyo.
Ni umunsi wabaye tariki 04 Nyakanga, mu gihe isabukuru ya Micheal Rubin isanzwe iba tariki 27 Nyakanga, akaba yaravutse kuri iyi tariki 1972.
Micheal Robin asanzwe ari umuyobozi wa Sosiyete ya Fanatics ikora imyenda ya siporo. Ibirori by’uyu muherwe byabereye mu nzu ihenze ifite agaciro ka miliyari 50.
Ni ibirori byitabiriwe n’abasitari barimo Jay-Z, Beyoncé, Drake, Fat Joe, Kylian Mbappe, Usher, Ne-Yo, Dj Khaled, Kim Kardashian, Justin Bieber n’umugore we.
Aba basitari bitebiriye ibi birori bambaye imyenda y’umweru, mu gihe ababyitabiriye bose barenga 350.
Hari hanateganyijwe kajugujugu itwara bamwe mu byamamare bitabiriye ibi birori. Uyu Micheal Rubin ari muri ba rwiyemezamirimo batunze agatubutse kuko abarirwa miliyari 11.4$.
Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10