Umwongereza Jay Shetty wigeze gutumira Perezida Joe Biden wa USA mu biganiro akora, uherutse gusura u Rwanda, yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda ari rwo rwahinduye ubuzima bwe kuko rwamunyuze bidasanzwe, anavuga ko yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda babana mu rukundo n’ubugwaneza nyamara baranyuze mu macakubiri yo hambere.
Jay Shetty yasuye u Rwanda muri Kamena umwaka ushize wa 2022 ubwo yari kumwe n’ikirangirire Ellen Degeneres usanzwe anafite ibikorwa mu Rwanda byo kubungabunga ubuzima bw’Ingagi.
Jay Shetty wakunze kugaruka ku bihe byiza yagiriye mu Rwanda, yongeye kubisubiramo mu butumwa yanyujije kuri Instagram, avuga ko gusura u Rwanda ari ikintu cy’ingenzi atazibagirwa mu buzima bwe.
Yatangiye agira ati “Rumwe mu ngendo ziri guhindura ubuzima bwanjye nagize mu buzima bwanjye, ni urwo mu Rwanda.”
Yakomeje ashimira Ellen Degeneres, ati “Nari ntarigera nkora ikintu nk’iki cyo gusura ishyamba no gushakisha ingagi no kumarana igihe na zo. Ni cyo kintu cyanshimishije cyane.”
Yavuze kandi ko yanaboneyeho kumenya amateka y’Ingagi, zigeze guhura n’ibibazo bya ba rushimusi, anashimira nyakwigendera Dian Fossey wagize uruhare mu kuzibungabunga.
Jay Shetty yavuze kandi ko banasuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ndetse no guhura n’abayirokotse, bakumva ubuhamya bwabo butangaje.
Ati “Mu by’ukuri biratangaje kumva uburyo babashije kurenga amateka ashaririye banyuzemo bakomoka ibikomere, n’uburyo abaturage biyunze, bakaba barangwa n’urukundo n’ubugwaneza ntigeze mbona ahandi.”
Jay Shetty ni umwe mu bafite amazina akomeye ku Isi, mu biganiro bikorwa hagati ye n’undi muntu aba yatumiye [ibizwi nka Podcast], aho yagiye agirana ibiganiro n’abantu bakomeye ku Isi n’ibyamamare, nka Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America.
RADIOTV10