Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ufite izina rizwi ku Isi yagaragaje amarangamutima y’ibyo yiboneye mu Rwanda atazibagirwa

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in MU RWANDA
0
Ufite izina rizwi ku Isi yagaragaje amarangamutima y’ibyo yiboneye mu Rwanda atazibagirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umwongereza Jay Shetty wigeze gutumira Perezida Joe Biden wa USA mu biganiro akora, uherutse gusura u Rwanda, yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda ari rwo rwahinduye ubuzima bwe kuko rwamunyuze bidasanzwe, anavuga ko yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda babana mu rukundo n’ubugwaneza nyamara baranyuze mu macakubiri yo hambere.

Jay Shetty yasuye u Rwanda muri Kamena umwaka ushize wa 2022 ubwo yari kumwe n’ikirangirire Ellen Degeneres usanzwe anafite ibikorwa mu Rwanda byo kubungabunga ubuzima bw’Ingagi.

Jay Shetty wakunze kugaruka ku bihe byiza yagiriye mu Rwanda, yongeye kubisubiramo mu butumwa yanyujije kuri Instagram, avuga ko gusura u Rwanda ari ikintu cy’ingenzi atazibagirwa mu buzima bwe.

Yatangiye agira ati “Rumwe mu ngendo ziri guhindura ubuzima bwanjye nagize mu buzima bwanjye, ni urwo mu Rwanda.”

Yakomeje ashimira Ellen Degeneres, ati “Nari ntarigera nkora ikintu nk’iki cyo gusura ishyamba no gushakisha ingagi no kumarana igihe na zo. Ni cyo kintu cyanshimishije cyane.”

Yavuze kandi ko yanaboneyeho kumenya amateka y’Ingagi, zigeze guhura n’ibibazo bya ba rushimusi, anashimira nyakwigendera Dian Fossey wagize uruhare mu kuzibungabunga.

Jay Shetty yavuze kandi ko banasuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ndetse no guhura n’abayirokotse, bakumva ubuhamya bwabo butangaje.

Ati “Mu by’ukuri biratangaje kumva uburyo babashije kurenga amateka ashaririye banyuzemo bakomoka ibikomere, n’uburyo abaturage biyunze, bakaba barangwa n’urukundo n’ubugwaneza ntigeze mbona ahandi.”

Jay Shetty ni umwe mu bafite amazina akomeye ku Isi, mu biganiro bikorwa hagati ye n’undi muntu aba yatumiye [ibizwi nka Podcast], aho yagiye agirana ibiganiro n’abantu bakomeye ku Isi n’ibyamamare, nka Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America.

Aherutse kugirana ikiganiro na Perezida Joe Biden

Umwaka ushize ubwo yasuraga u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + seven =

Previous Post

Ikindi kirungo mu kwakirana ubwuzu abakiliya muri Banki izwiho kudatenguha abayigana

Next Post

Nyuma yo kudahembwa bakoze ibyo batatekerezaga ko bizabaho ubwo bahabwaga akazi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yo kudahembwa bakoze ibyo batatekerezaga ko bizabaho ubwo bahabwaga akazi

Nyuma yo kudahembwa bakoze ibyo batatekerezaga ko bizabaho ubwo bahabwaga akazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.