Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Ibisubizo by’ibizamini bya DNA biravugwaho kuba intandaro y’amahano yakozwe n’umugabo

radiotv10by radiotv10
19/07/2023
in AMAHANGA
0
Uganda: Ibisubizo by’ibizamini bya DNA biravugwaho kuba intandaro y’amahano yakozwe n’umugabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’Umunya-Israel ari mu maboko ya Polisi y’Akarere ka Mpigi muri Uganda, akekwaho kwica umugore we, nyuma y’uko ibisubizo by’ibizamini bya DNA bigaragaje ko umwana byavugwaga ko babyaranye atari uwe.

Uyu mugabo witwa Raed Wated, yari asanzwe atuye mu gace ka Kalagala mu Karere ka Mpingi, yatahuwe nyuma y’uko agiye gutanga ikirego ko umugore we Monica Nabukenya w’imyaka 25 yaburiwe irengero kuva tariki 16 z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Polisi yo muri aka Karere ivuga ko ariko uyu mugabo yakekaga ko umwana byavugwaga ko babyaranye, atari uwe, bituma ajya gukoresha ibizamini bya DNA, ndetse biza no kwemeza ko uwo mwana atari uwe koko.

Ubwo yahinduraga ageze mu rugo avuye gukoresha ibyo bizamini, yashyamiranye n’umugore we ndetse aza no kumwivugana, ubundi umurambo we awujugunya mu cyobo kiri hafi y’urugo.

Itangazo rya Polisi rigira riti “Mu ibazwa rye ryabereye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayabawe, yajyanye Polisi iwe. Bakigerayo basanganizwa n’umwuka mubi w’umubiri wari waratangiye kwangirika. Barashakishije baza kuwubona mu cyobo. Nyuma yo kubazwa yemeye ko yishe umugore we amuhoye kuba ibizamini bya DNA byaragaragaje ko umwana batamubyaranye.”

Umugore wishwe

Umuvugizi w’agace ka Kayabwe ko muri aka Karere, Richard Ddumba, yavuze ko uyu mugabo n’umugore we nyakwigendera, babagaho mu buzima bw’ibanga, gusa ngo icyo yari abaziho, ni uko bari bafite umwana umwe.

Iyi ngingo yo gukoresha ibizamini bya DNA, imaze iminsi inagarukwaho mu Rwanda, nyuma y’uko Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga igaragaje ko umubare w’abagabo bakoresha ibizamini bya DNA wikubye kane mu myaka ine ishize.

Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga kuri iri tumbagira ry’imibare y’abagabo bakoresha ibizamini bya DNA, bavuga ko ari ngombwa kuko muri iki gihe heze ingeso zo gucana inyuma, no kuba hari abakobwa bagereka inda ku bagabo atari izabo, bagamije kugira ngo bashyingiranwe.

Abandi banavuga ko ibi bishoboza no kuzateza amakimbirane mu miryango ndetse bikanagira ingaruka ku bana bizajya bigaragara ko atari ab’abagabo byakekwaga ko ari ba se.

Umunya-Israle arakekwaho kwica umugore we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Umwihariko w’icyo Umudepite muri Canada ukomoka i Burundi yabwiye Perezida Kagame

Next Post

Mu buryo butungaranye umwe mu basitari bakomeye ku Isi yagaragaye mu Rwanda

Related Posts

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
Uncategorized

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu buryo butungaranye umwe mu basitari bakomeye ku Isi yagaragaye mu Rwanda

Mu buryo butungaranye umwe mu basitari bakomeye ku Isi yagaragaye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.